Ni telefoni irimo ibyiciro bitatu ari byo Camon 19, Camon 19 pro na Camon 19 Pro 5G. Izi telefoni ntabwo ziragera ku isoko ariko zirahagera vuba.
Iyi telefoni yamuritswe bwa mbere ku wa 15 Kamena muri New York. Tecno Camon 19 na Tecno Camon 19 Pro 5G zifite camera y’inyuma ifite 64MP.
Umuhango wo kuyimurika ku mugaragaro mu Rwanda wabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa Gatanu tariki 17 Kamena 2022.
Igiciro cy’iyi telefoni irimo ubwoko butatu aribwo Tecno Camon 19, Tecno Camon 19 Pro na Tecno Camon 19 Pro 5G ishobora gukoresha ikoranabuhanga rya 5G ritaragera mu Rwanda; gihera ku bihumbi 200 Frw kugeza ku bihumbi 350 Rwf.
Tecno Camon 19 na Tecno Camon 19 Pro 5G zifite camera z’imbere zifite 16 Megapixels mu gihe iya Tecno Camon 19 Pro yo ifite 34 Megapixels.
Tecno Camon 19 Pro na Tecno Camon 19 Pro 5G zifite ubushobozi bwa RAM ya 8GB ishobora kongerwa ikagera kuri 13 mu gihe nyirayo abyifuza. Tecno Camon 19 yo ifite RAM ya 4GB na yo ishobora kongerwa kugera kuri 6GB.
Ubu bwoko bushya bwa Camon19 Tecno igiye gushyira ku isoko, buri mu bice bitatu bwose buhuriye ku kuba buri telefoni muri izi igihe uyishyize ku muriro ishobora kuzura mu minota 30, ikaba itwarika neza kubera umubyimba wayo muto, ifite kandi resolution ya 1080x2460 pixels ituma amafoto yayo agaragara neza.
Ifite 128GB nyirayo yakwifashisha ashyiraho ibintu bitandukanye.
Didier Dushime ushinzwe ubufatanye no guteza imbere imishinga muri Tecno Mobile yavuze ko uruhererekane rwa Camon19 rugizwe na telefoni nziza akaba ari yo mpamvu rwegukanye igihembo cya IF Design award kubera uburyo bwiza ikozwemo.
Ati "Camon 19 ni telefoni izafasha abantu bakunda amafoto kuko ifite umwihariko wo gufotora neza nijoro.”
Yanakomeje avuga ko iyi telefoni ari yo ya nyuma mu bwoko bwa Camon uru ruganda rwakoze.
Mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi telefone mu Rwanda hazajya hifashishwa umuhanzi Yvan Buravan.
Buravan yashimiye Tecno Mobile kuba yarahisemo kumwifashisha mu kwamamaza iyi telefone, avuga ko kugira ngo yemere gukorana na bo mu kumenyekanisha iyi telefoni yabanje kuyireba akabona idasanzwe.
Ati “Ni ibintu byiza cyane nshimira Tecno kuba bahisemo ko dukorana numva ari ikintu kigiye kuba cyiza, bazanye telefoni nziza. Nabanje kuyireba mbere yo kwemera kuyamamaza nka ‘Ambasaderi’ wayo. Abantu bose ndayibashishikarije.”
Buravan agiye gukorana na Tecno Mobile mu gihe cy’amezi atatu. Akaba azagaragara mu bikorwa byinshi, yaba ku mbuga nkoranyambaga ze n’iza Tecno ndetse no muri poromosiyo zitandukanye.
Tecno Mobile ifite amaduka 300 mu gihugu hose uru ruganda rumaze kubaka izina rimaze kumenyekana muri Afurika ku buryo hari aho ushobora kugera wavuga telefoni igendanwa, akaba ari ryo rihita riza mu ntekerezo za benshi.
Telefoni za Tecno zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion Holdings ruherereye mu Mujyi wa Shenzhen, rwatangiye mu 2006, ubu ni rwo rufite telefoni nyinshi muri Afurika kandi zihendutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!