00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook yahagaritse ikigo gikekwaho gukoresha amakuru y’abantu binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 July 2018 saa 01:41
Yasuwe :

Facebook yakumiriye ikigo Crimson Hexagon ku makuru y’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, inatangira iperereza harebwa niba amakuru cyakusanyije ndetse kikanayasangiza ibindi bigo, bitanyuranyije n’amategeko.

Facebook ikomeje kujya ku gitutu cy’abantu batandukanye bayishinja ko hari ibigo biyinjiriramo bikiba amakuru y’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, mu zindi nyungu zirimo ubucuruzi cyangwa politiki.

Wall Street Journal yatangaje ko icyo kigo cyo mu mujyi wa Boston muri Amerika gifitanye amasezerano n’ibigo birimo ibya leta muri Amerika n’igifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Burusiya.

Facebook yavuze ko iri gukora iperereza harebwa niba amasezerano nk’ayo adahabanye n’umurongo uru rubuga rugenderaho. Gusa ngo nta gihamya barabona y’uko amakuru gikoresha yabonywe binyuranyije n’amategeko.

Muri Werurwe 2017 Facebook yashyizeho amabwiriza akumira ikoreshwa ry’amakuru yayo mu bikorwa bya za leta, nyuma y’ubusabe bw’imiryango yigenga yari ifite impungenge ko abatavuga rumwe na leta n’abigaragambya bashobora kwibasirwa.

Gusesengura amakuru ya Facebook mu birebana n’ubucuruzi byo ntabwo binyuranyije n’amabwiriza uru rubuga rugenderaho.

Mu itangazo umwe mu bayobozi ba Facebook, Ime Archibong, yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yagize ati “Ntabwo twemerera abakora porogaramu za mudasobwa gukora izishobora kugenzura abantu hakoresheje amakuru yavuye kuri Facebook cyangwa Instagram.”

“Ibi birego tubiha agaciro gakomeye kandi twabaye duhagaritse izo porogaramu mu gihe turi gukora iperereza.”

Urubuga rwa Crimsom Hexagon rugaragaza ko iki kigo cyifashisha amakuru agera kuri miliyari 1000 yashyizwe kuri Facebook, Instagram, Twitter n’izindi mbuga. Cyemeza ko gishobora gusesengura amafoto asaga miliyoni 160 ashyirwa kuri Internet buri munsi.

Uretse ibigo bya leta, Crimson Hexagon yanakoranye n’ibindi birimo iby’ubucuruzi nka Adidas na Samsung, kikaba cyaranakoranye na BBC.

Mu minsi ishize Facebook yahagaritse Cambridge Analytica, nyuma y’uko bimenyekanye ko yakoresheje amakuru y’abasaga miliyoni 80 mu bikorwa byari bigamije kwamamaza perezida Donald Trump.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Crimson Hexagon, Chris Bingham, yavuze ko ibikorwa byabo biri mu mucyo, nubwo yirinze kuvuga ku iperereza riri gukorwa na Facebook.

Yagize ati “Crimson Hexagon ikusanya amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga atagizwe ibanga, ayo umuntu wese yabasha kugeraho.”

Umuvugizi wa Facebook yavuze ko bamaze kuvugana na Crimson Hexagon ndetse ibi bigo biteganya ibiganiro mu minsi iri imbere.

Facebook ikomeje kotswa igitutu kubera uburyo amakuru y'abayikoresha asangizwa ibindi bigo mu buryo butazwi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .