00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye gutangizwa amasomo yimbitse ku birebana n’ubuhanga karemano

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 August 2018 saa 07:44
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cya Google gikora ubushakashatsi ku bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) muri Ghana, Moustapha Cissé, yatangaje ko agiye gutangiza amasomo yimbitse kuri iri koranabuhanga mu Kigo Nyafurika gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) kiri i Kigali.

Artificial Intelligence ni uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo bigira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu.

Umunya-Sénégal, Moustapha Cissé, uyobora Google AI kuva muri Kamena uyu mwaka, yabwiye Jeune Afrique ko aya masomo azatangirwa muri AIMS i Kigali guhera muri Nzeri, akazamara umwaka wose.

Ati “Aya masomo ari ku rwego rwo hejuru twahisemo kuyita ay’ubuhanga bwa mudasobwa, kuko dutekereza ko mu by’ukuri ubwenge bw’ubukorano butabaho. Tuzatanga ubumenyi bwa tekiniki, ndetse tunagaragaze aho bushobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.”

Nk’uko yakomeje abisobanura, abanyeshuri bari hagati ya 30-35 nibo bazahabwa aya masomo, bakazatoranywa hagendewe ku bintu bitandukanye birimo no kuba barize ikoranabuhanga, imibare cyangwa indi myuga irimo amashanyarazi. Nyuma yo kwiga bazahabwa amahirwe yo kwimenyereza akazi no gukora ubushakashatsi nyuma bandike ibitabo.

Ati “Nibasoza amasomo yabo bazaba bafite amahitamo hagati yo gukomeza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga, cyangwa gukora nk’abahanga mu bushakashatsi mu bigo by’abikorera cyangwa ibya Leta. Bazaba bafite amahirwe angana n’aya banyeshuri barangije muri kaminuza zikomeye muri Amerika cyangwa i Burayi.”

Cissé ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye yakuye muri Kaminuza ya Pierre et Marie Curie i Paris mu Bufaransa, yavuze ko icyo agamije ari ugusangira ubumenyi n’urubyiruko rwo muri Afurika, iki gikorwa akaba agishyigikiwemo n’abandi bahanga mu bijyane n’ubuhanga karemano.

Ahamya ko kandi nubwo abazaba barize aya masomo bazagira amahirwe yo gukora mu bigo bikomeye, nta mpungenge z’uko bazahitamo gukorera ku mugabane wa Afurika kugira ngo nawo bawuzamure.

AIMS kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga na engineering n’imibare (STEM: Science, technology, engineering and mathematics) mu bikorera muri Afurika.

Icyicaro cya AIMS i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .