00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ibanze kuri mudasobwa ya Microsoft isa neza kurusha izindi

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 13 June 2017 saa 04:26
Yasuwe :

Nyuma y’aho sosiyete ya Microsoft ishyize hanze mudasobwa yiswe Hybrid Surface Book na Surface pro zikigarurira imitima ya benshi, kuri ubu bakoze indi mudasobwa isa neza kuruta izo yakoze zose.

Iyi mudasobwa yiswe ‘Surface Laptop’ yaguzwe cyane n’abanyeshuri. Igiciro cyayo gihera ku madolari ya Amerika 999 ku ifite RAM ya GB4. Ishyirwa ahagaragara, Microsoft yatangaje ko umunyeshuri yayikoresha kuva ku munsi wa mbere agiye mu ishuri akazarinda asoza amashuri ye akiyikoresha kandi itarahinduka mu mikorere.

Iyi mudasobwa nshya biteganyijwe ko izaba ifarashi izafasha Microsoft guhangana na porogaramu ifasha mudasobwa gukora(Operating System) ya ChromeOS ihanganiye isoko na Windows 10 S.

Windows 10S ni ivugururwa ryakorewe Windows 10 aho iyo ukoresha Windows 10S uzajya ubasha gushyiramo porogaramu yemewe na Windows Apps Store gusa.

Ukiyireba uyibonaho ubwiza budasanzwe aho imiterere ya ‘Screen’ na ‘Keyboard’ byayo byitezweho kwigarurira imitima ya benshi nk’uko The Telegraph cyabishyize ahagaragara.

Uko ikoze n’uko igaragara

Biragoye kubona icyo unenga uburyo Surface Laptop igaragara. Iyi mudasobwa igaragara nk’iy’igiciro kandi ikoze neza. Ifite screen ya 13.5-inch biyiha ubwiza budasanzwe iyo uyireba. Ifite ‘resolution’ ya 2,256x1504 biyiha ububasha bwo kwerekana amashusho akeye nubwo resolution yayo itangana n’iya MacBook Pro cyanga ngo ibe nk’iya Surface book bakoze umwaka ushize.

Ikoranye ikorananabuhanga ryo kuba wanyereza agatoki(Screen touch)mu gihe uyikoresha aka kababa ari kamwe mu byo irusha MacBook Pro.

Ifite ibiro 1.25, ikagira umubyimba wa 14.5mm biyigira mu mudasobwa nziza cyane ndetse ukaba wanayigendana mu ntoki.

Surface Laptop iri mu mabara ane; platinum, burgundy, cobalt blue, na graphite gold. Iyi mudasobwa ntigaragaraho imyanya yagenewe kunyuramo amajwi ndetse ntiwabasha kuyibona kubera yashyizwe muri keyboard ni ho amajwi asohokera.

Iyi mudasobwa ibika umuriro amasaha agera kuri 14.5; ifite 4GB, 8GB na 16GB za RAM, igurishwa amayero ari hagati ya 979 na 2,149 bitewe n’iyo wifuza. Izatangira kugurishwa kuya 15 Kamena 2017.

Windows 10 S

Microsoft yashyize hanze Surface Laptop kugira ngo ibashe kugurisha pororgaramu ya Windows 10 S ihanganye cyane na Chrome OS ya google. Iyi porogaramu ifite ubushobozi bwo kurinda mudasowa kuba yakwinjirwamo n’amavirusi ndetse ikanakumira porogaramu zitemewe na Microsoft Store.

Yakorewe kuzajya yifashishwa mu burezi aho izahanganira isoko na ChromeBook nyuma y’uko bigaragaye ko mudasobwa ziteye neza kandi zihendutse ari zo zigaruriye isoko.

Biteganyijwe ko mudasobwa nyinshi zigiye gukorwa mu minsi ya vuba nubwo kari ibibazo bimwe na bimwe byibazwa kuri iyi porogaramu bitarabonerwa ibisubizo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .