Iyi virusi izwi nka WannaCry, bikekwa ko yakozwe n’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’umutekano, NSA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igusaba kwishyura amadolari 300 ukoresheje uburyo buzwi nka Bitcoin.
NSA yakoze iyi porogaramu yari yarahaye izina rya EternalBlue,ishaka kwinjira muri porogaramu z’uruganda rwa Microsoft zagaragazaga intege nke.
Muri Mata 2017 itsinda ry’abajura mu by’ikoranabuhanga ryitwa The Shadow Brokers, ryigambye kuba ari ryo ryakwirakwije iyi virusi nyuma yo kuyiba.
Nk’uko BBC yabyanditse, iyi virusi yakwirakwiye muri mudasobwa ziri mu bihugu 99 birimo Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, Espange, u Butaliyani na Taiwan.
Ikigo cya Avast gisanzwe gikora porogaramu zirinda umutekano wa mudasobwa, cyatangaje ko cyakiriye ibibazo bigera ku bihumbi 75 by’iyi virusi isaba kubanza kwishyura.
Benshi mu bashakashatsi batangaje ko nubwo ibi bibazo byose bifitanye isano, atari abantu runaka baba bagamijwe kwibasirwa. Ni mu gihe konti za Bitcoin zatangwaga n’iyi virusi, zatangiye kuzuraho amafaranga.
Mu bibasiwe n’iyi virusi harimo Ikigo cy’ubuvuzi mu Bwongereza (NHS), aho yatumye nyinshi muri gahunda zari zarahawe abarwayi zisubikwa, ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Yanibasiye kandi mudasobwa z’ikigo cy’itumanaho cyo muri Espagne kizwi nka Telefonica, FedEX yo muri Portugal na Megafon, sosiyete ya kabiri ikomeye mu itumanaho rikoresheje telefoni mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO