00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oshi Agabi ukomoka muri Nigeria yakoze mudasobwa ishobora guhumurirwa ibisasu

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 10 September 2017 saa 03:41
Yasuwe :

Urugamba rwo guhashya iterabwoba n’ubuhezanguni biza ku isonga mu bihangayikishije isi byatumye hafatwa ingamba zikomeye zo kubihashya byaba mu kwifashisha ingabo n’izindi mbaraga zishingiye ku gutahura abagizi ba nabi rugikubita hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu nama ya TEDGlobal iheruka kubera muri Tanzania, Oshi Agabi ukomoka muri Nigeria, yamuritse mudasobwa yakoze ihumurirwa ibisasu ishobora guca intege ibikorwa by’iterabwoba rikorerwa ku bibuga by’indege ahahurira abantu benshi.

Iri koranabuhanga ryitezweho gusimbura uburyo bwari busanzwe bwifashishwa mu gucunga umutekano.

Rwiyemezamirimo Oshiorenoya Agabi utuye mu gace ka Silicon Valley muri Leta ya California yavuze ko bakoze akuma kiswe ‘Koniku Kore’ gafite ubushobozi bwo kugenzura ibikikije aho gaherereye, gashobora guhumurirwa ibiturika nk’ibisasu no kuvumbura utunyangingo (cells) dushobora gutera kanseri.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Koniku bisobanura ‘ikidapfa’ mu rurimi rwo muri Nigeria rwitwa ‘Yoruba’, yatangiye gukoreshwa mu 2015 ikaba imaze kubyara agera kuri miliyoni umunani z’amadorali ya Amerika.

Agabi aganiriza abitabiriye iyi nama yahurije hamwe abarenga 700 barimo abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo, abahanga batandukanye baturutse ku isi yose yari igamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha ikoranabuhanga, siyansi na politiki.

Uyu Munya-Nigeria yavuze ko yizera ko hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano mudasobwa zishobora kwifashishwa zigatozwa imikorere nk’iy’umuntu.

Umuyobozi wa Tesla and SpaceX, Elon Musk, yavuze ko kugaragaza uburyo hari iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano riri kuvuduka ndetse anatangiza ikompanyi ikora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi ya Neuralink ifite intego yo kugenzura imikorere y’ubwonko.

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga nka Google na Microsoft biri gukora uburyo mudasobwa yagira ubwenge bukora nk’ubw’umuntu mu gihe izisanzwe zifite ubushobozi buruta ubw’umuntu mu bice bitandukanye birimo nko gukora imibare n’ibindi, gusa icyo ubwonko buzaba busigaye burusha ama-robots ni uko budakenera amashanyarazi kugira ngo bukore.

Agabi avuga ko hari abatangiye gukoresha iri koranabuhanga ryitezweho kuzinjiza agera kuri miliyoni 30 z’amadorali mu 2018 azava mu masezerano y’ibigo bicunga umutekano.

Agabi yakuriye mu gace ka Surulere muri Lagos, afite impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubugenge yakuye muri Kaminuza ya Lagos. Yakomeje amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge n’ashamikiye ku mikorere n’imikurire y’ubwonko muri Suède n’u Busuwisi.

Koniku Kore, igikoresho gishobora kwifashishwa mu kureba ibisasu biturika n'utunyangingo twa kanseri
Oshiorenoya Agabi ashaka gukora mudasobwa ikora nk'ubwonko bw'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .