00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rwa mudasobwa 10 za mbere zihenze ku Isi

Yanditswe na M Moïse
Kuya 14 July 2017 saa 11:04
Yasuwe :

Mudasobwa zigendanwa ni bimwe mu bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kuri benshi mu batuye Isi muri iki gihe. Ibi bikoresho bivugururwa umunsi ku wundi haba mu bijyanye n’ikoranabuhanga bikozwemo cyangwa serivisi bishobora guha umuntu ubikoresha.

Uko ni na ko ibiciro byazo bigenda birushaho kwiyongera bitewe n’uburyo zifuzwa na benshi mu bakunda ibigezweho.

Nk’uko bigarazwa n’imbuga zitandukanye zirimo The Mesh News, hari na mudasobwa zihenze cyane atari uko zifite ikoranabuhanga rihambaye ahubwo ari ukubera ibindi bintu bizigize birimo amabuye y’agaciro atandukanye.

10. Acer Ferrari 1100

Iyi ni imwe muri mudasobwa zihenze mu ziri ku isoko muri iki gihe. Iyi mudasobwa yitiriwe imodoka za Ferrari kubera umuvuduko wazo udasanzwe ndetse ikaba ariyo ifite ubushobozi mu zakozwe n’uruganda rwa Acer. Iyi igura $3,000 ni ukuvuga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

9. Dell M6400 Laptop

Imikorere yo ku rwego rwo hejuru y’iyi mudasobwa n’imiterere yayo bituma ikundwa na benshi. Bimwe mu biyigize harimo Intel Q43 chipset, e-SATA interface n’ububiko bungana na 1000 GB. Iyi mudasobwa ifasha mu gukora ibikorwa bitandukanye bisaba mudasobwa ifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru. Iyi na yo igura$3,000.

8. Lenovo ThinkPad W700DS

Iyi mudasobwa iri mu zikozwe neza ndetse zinakunzwe, ikaba ifite processor ya quadcore na RAM ya 4GB, igura $4,500.

7. Alienware area 51 m15x

Iyi mudasobwa yujuje byose nkenerwa ku muntu wifuza mudasobwa igaragara neza kandi yihuta Alienware area 51 m15x ni yo wamurangira. Ifite umuvuduko udasanzwe bitewe na processor yifitemo ya Intel Core-2 extreme na RAM y’imbaraga ndetse inakwemerera gukina imikino ku buryo unyurwa. Igura $5,000.

6. Rock Xtreme SL8

Iyi mudasobwa usibye kuba iri ku rutonde rw’izihenze, ni mudasobwa yihuta cyane ugereranyije n’izindi. Yifitemo processor ya Intel Core 2-Quad Processor ndetse na RAM y’imbaraga bifasha uyikoresha kubangukirwa n’ibikorwa bitandukanye yakora yifashishije iyi mudasobwa. Igura $5,500.

5. Stealth Macbook Pro

Iyi mudasobwa ni imwe mu nziza zakozwe na na MacBook. Izi mudasobwa zakozwe mw’ibara ry’umukara gusa zifite tableau ya 15 inches. Gusa izi mudasobwa zakozwe ari nkeya cyane, imwe muri zo igura $6,000.

4. Ego for Bentley

Iyi mudasobwa yabaye imwe mu zihenze haherewe ku biyikoze dore ko izengurutswe na zahabu gusa. Yakozwe n’uruganda rukora imodoka rwa Bentley automobile, ndetse hakozwe izisaga 250 gusa bituma zihenda kurushaho aho imwe muri zo igura $20,000.

3. Macbook Pro Karat Gold

Iyi mudasobwa yakozwe n’uruganda rusanzwe rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze; Iphone, Ipads na Ipods ni bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bihenze mu byo bihanganiye isoko. Iyi mudasobwa rero ni Macbook Pro yazengurukijweho zahabu, naho ikirango cya Apple gikorwa muri diamond bituma izamura igiciro cyane aho igura $30,000.

2. Tulip E-go Diamond Notebook

Iyi mudasobwa ikoze muri zahabu yera ndetse inyuka ikazengurukwa ka diyama, biyiha kugaragara neza bidasanzwe. Yakorewe abagore bafite agatubutse cyane ko ifite ingano ntoya ku buryo yagaragara nk’udukapu duto abagore bagendana, ndetse yifitemo ubushobozi bwo kuba yahinduka bitewe n’uko uyikoresha abyifuza. Igura $355,000.

1. Luvaglio

Iyi mudasobwa ni iya mbere mu zihenze ku isi muri iki gihe. Uyikorerwa bitewe n’uko wifuza ko imera ikanashyirwamo ibyo wifuza ko bishyirwamo, gusa ibindi wongererwaho harimo nko kuba button icana iyi mudasobwa ikoze muri diyama ndetse no kuyinjiramo bisaba igikumwe cya nyirayo kugira ngo ifunguke. Luvaglio igura miliyoni y’amadolari,ni ukuvuga asaga miliyoni 835 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .