00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Windows 7 mu marembera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 January 2020 saa 06:07
Yasuwe :

Niba ugikoresha Windows 7 muri mudasobwa yawe, igihe kirageze ngo wimukire kuri Windows 10 igezweho.

Guhera kuri uyu wa 14 Mutarama 2020, uruganda rwa Microsoft rwahagaritse uburyo rwatangaga ubufasha mu kugeza ibintu bishya (updates) ku bakoresha Windows 7 cyangwa mu bijyanye n’umutekano.

Ku rubuga rwa Microsoft bagaragaza ko porogaramu ituma mudasobwa zikora (operating system) ya Window 10 Home igurwa $139, ariko ntibiraba ngombwa gutanga ayo mafaranga yose: Microsoft yatanze amahirwe yo kuyijyanisha n’igihe (upgrade) ku buntu bwagombaga kurangira mu 2016, ariko n’ubu biracyakora.

Mu mpinduka nshya ariko, Microsoft yatangaje ko izakomeza gufasha mu by’umutekano abantu bakoresha Windows 7 mu buryo bw’ubucuruzi ndetse banabyishyurira, bitandukanye no kuba byakorwaga ku bantu ku giti cyabo.

Windows 7 yagiye ku isoko mu 2009, ni imwe muri porogaramu zifashishwa cyane mu gukoresha za mudasobwa. Gusa mu mpera z’umwaka ushize Windows 10 yayiciyeho mu kuba ikoreshwa n’abantu benshi nk’uko ZDNet yabitangaje.

Igenzura ryakozwe na NetMarketShare mu Ukuboza 2018 ryerekanye ko mu mashini zarebweho, 39.2% zakoreshaga Windows 10 naho 36.9% zakoreshaga Windows 7.

Ubwo Windows 10 yasohokaga bwa mbere muri Nyakanga 2015, Microsoft yatanze amahirwe yo kuyisimbuza ku buntu ku bakoresha Windows 7, 8 na 8.1, kugeza muri Nyakanga 2016.

Gusa ubwo buryo bwakomeje gukora ku buntu, kuko ababigerageza bavuga ko bigikunda kugeza magingo aya.

Icyo ukwiye kuzirikana ni uko iyo Windows 7 uyisimbuje Windows 10 bihindura igenamikorere (settings) rya mudasobwa yawe, kimwe na zimwe muri porogaramu ufitemo zishobora guhinduka mu buryo zakoraga cyangwa zigasibama.

Hari uburyo bwo kugumana ibintu wabitse muri mudasobwa yawe ndetse n’amakuru yawe bwite, ariko bitewe n’itandukaniro riri hagati ya Windows 10 na Windows 7, ntabwo bikunda ko porogaramu zose wari ufite muri mudasobwa uzigumana uko zakabaye.

Windows 8.1 nayo ishobora kujyanishwa n’igihe igasimburwa na Windows 10, ariko yo ntabwo ari ngombwa ko isiba porogaramu wari ufite cyangwa ngo ihindure igenamikorere rya mudasobwa yawe.

Uko watangira gukoresha Windows 10 ku buntu

Niba ukoresha Windows 7, Windows 8 cyangwa Windows 8.1 Home cyangwa Pro:

1. Banza ubike mu buryo bwihariye (back up) inyandiko zawe, porogaramu cyangwa amakuru yawe bwite.

2. Jya aho ushobora kumanurira (download) Windows 10 ku rubuga rwa Microsoft.

2. Kanda ahanditse ‘Download’ ukurikizeho ahanditse ‘Run’.

3. Nimara gufunguka, hitamo ‘Upgrade this PC’ niba iyi Windows 10 ushaka kuyishyira muri mudasobwa urimo gukoresha, cyangwa ukande kuri ‘create installation media’, niba ushaka kuyibika nko kuri flash disc cyangwa ahandi, ngo uze kuyishyira mu yindi mudasobwa.

Ibyo nibiba birangiye, mudasobwa izakubaza niba ukeneye kugumana amadosiye yawe cyangwa niba ushaka gutangira bundi bushya.

Nuhitamo gutangira bundi bushya bizaba bivuze ko amadosiye yose wari ufite agiye gusibwa, ugatangira bundi bushya gushyiramo Windows 10.

Nimara kujyamo, uzahabwa uburyo bwo gutangiza Windows 10, aho ushobora kubona unyuze muri Settings > Update & Security > Activation.

Aha ariko niba usanzwe ukoresha Windows 7 cyangwa 8 Home, ushobora kujyanisha n’igihe Windows yawe igahinduka Windows 10 Home, mu gihe Windows 7 cyangwa 8 Pro ishobora kujyanishwa n’igihe ikaba Windows 10 Pro.

Windows 7 irimo gusimbura Windows 7 na 8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .