00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Apple yashyize ku isoko mudasobwa ifite agaciro ka $1000

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 July 2019 saa 08:42
Yasuwe :

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwanditse amateka mashya aho rwashyize ku isoko mudasobwa yarwo ya mbere ihendutse izaba igurishwa $1099.

Ni ubwa mbere mudasobwa zikorwa na Apple zashyizwe ku giciro cyo hasi kuva iyi sosiyete yashingwa.

Mudasobwa nshya zashyizwe hanze zirimo iya MacBook Air n’iya MacBook Pro ifite inch 13, ni ukuvuga nibura sentimetero 33.

CNN dukesha inkuru yanditse ko Apple yakuye mu bubiko MacBook Air na MacBook ifite inches 12 bituma MacBook Air iba iya mbere ihendutse kuko izajya itangwa ku $1,099.

Apple yanagabanyije igiciro cya MacBook Air ku banyeshuri bo muri za kaminuza aho bo bashobora kubona inshya ku madorali 999.

Ubusanzwe mudasobwa zikorwa na Apple zaguraga amadolari arenga $1500 cyangwa $2000 bitewe n’ubwoko bwayo.

Umusesenguzi w’ibikoresho bitunganywa na Apple, Ming-Chi Kuo, yavuze ko hari amakuru avuga ko Apple izakomeza kugira ibyo ihindura kuri mudasobwa ikora, birimo imiterere y’igice cyifashishwa mu kwandika (keyboard).

Biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka kizaba cyubatswe mu buryo buzatuma ama-button ya mudasobwa adashobora kumeneka cyangwa ngo yangizwe n’ivumbi n’umucanga.

MacBook Air na MacBook ifite inches 12 zasohowe bwa mbere mu 2015. MacBook ya inches 12 (cm 30) yari nto cyane ndetse ifite ubushobozi budahagije ugereranyije na MacBook Pro ariko ikayirusha guhenda.

Apple yatangiye guhindura imikorere yayo nyuma y’uko mu mwaka ushize yabaye ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyujuje miliyoni $1000 z’agaciro gifite ku isoko nyuma y’uko umugabane wayo wazamutse ukagera kuri $207.05.

Apple yageze kuri aka gahigo nyuma y’imyaka 42 ishinzwe n’imyaka 117 ubwo uruganda rutunganya amabati rwa US Steel rwavuzwe ko rufite agaciro ka tiliyari y’amadolari ya Amerika mu 1901.

Uru ruganda rwamamaye mu gukora ibikoresho birimo mudasobwa zigezweho za iMac na telefoni za iPhone, rwashinzwe na Steve Jobs mu 1976. Igiciro cy’umugabane wa Apple cyazamutse inshuro 2,000% kuva Tim Cook yasimbura Jobs ku mwanya w’ubuyobozi mu 2011.

Apple yatangiye kugurisha mudasobwa mu 1976 ariko umutungo wayo wazamuwe na iPod zasohotse mu 2001 na telefoni za iPhone zashyizwe ku isoko mu 2007. Kuva icyo gihe ubwoko 18 bumaze kumurikwa ndetse izigera kuri miliyari 1.2 zaracurujwe.

Apple yashyize ku isoko mudasobwa zihendutse mu mateka zifite agaciro ka $1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .