00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk arashaka ko abakozi ba X bareka gukoresha konti za banki

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 October 2023 saa 01:06
Yasuwe :

Elon Musk arashaka ko abakozi ba X yahoze yitwa Twitter, bahagarika gukoresha banki zisanzwe, ahubwo guhera umwaka utaha bose bakazajya bakoresha uburyo bwo kwishyurana buzashyirwaho n’uru rubuga rwe.

Musk yavuze ko abantu bazatungurwa n’uburyo ubu buryo bufite imbaraga nyinshi. Yavuze ko bizamubabaza mu gihe buzaba budashyizwe hanze umwaka utaha.

Ati “Ibireba amafaranga, bizaba biri ku rubuga rwacu. Amafaranga, umutekano n’ibindi. Rero, ntabwo ari nk’uko nakoherereza inshuti yanjye 20$. Ndi kuvuga ko mutazongera gukenera konti za banki.”

Ubu X iri gushaka ibyangombwa biyemerera guhererekanya amafaranga muri Amerika kugira ngo itangire gutanga serivisi z’imari. Musk yabwiye abakozi be ko yizeye ko ibikenewe byose X izabibona mu mezi make.

Musk yari yavuze ko ashaka ko X iba urubuga rutangirwaho serivisi nyinshi z’imari. Ni nayo mpamvu yahinduye izina ryayo ikava kuri Twitter ikaba X, ndetse ubu X.com ikaba ibarizwa muri PayPal, uburyo busanzwe bikoreshwa mu kwishyurana.

Musk yavuze ko muri Nyakanga 2000 aribwo yanditse imikorere ya X mu gihe izaba ifatanye na PayPal, indi sosiyete yashinze. Yavuze ko kuva eBay yagura PayPal, hari ibintu byinshi yari yaratekereje bitigeze bishyirwa mu bikorwa ari nabyo bizakoreshwa ubwo X izaba itangiye gutanga serivisi z’imari.

Elon Musk arashaka ko abakozi ba X bareka gukoresha konti za banki ahubwo guhera umwaka utaha bagakoresha uburyo bwe bwo kwishyurana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .