Uburyo bushya buzakoresha iri koranabuhanga rikusanya ibimenyetso byihariye ku muntu ryifashishije igikumwe buzafasha gutahura umuntu wanyweye inzoga, uwakoresheje ibiyobyabwenge n’ibindi.
Abashakashatsi bo muri Sgeffield Hallam University bamaze imyaka itanu bakusanya aya makuru bafatanyije na Polisi yo muri West Yorkshire yo mu Bwongereza bemeza ko bari hafi gutangiza iri koranabuhanga.
Dr Simona Francese wari ukuriye uyu mushinga yavuze ko iri koranabuhanga ryakoreshejwe hasuzumwa amaraso yavanywe mu gikumwe cyari kimaze imyaka 30 nk’ikimenyetso kigaragaza ko rishobora no gukoreshwa muri dosiye zimaze imyaka myinshi.
Yagize ati “Twifuza ko iri koranabuhanga ryakwifashishwa mu birego bikomeye birimo ibyo kwica no gufata ku ngufu. Rirahenze ariko ririzewe.”
Umuyobozi ukuriye polisi mu gace ka Yorkshire, Neil Denison, yavuze ko biteze ko iri koranabuhanga rizabafasha mu kumenya abanyabyaha nyakuri.
Yagize ati “Bizadufasha cyane kuko akazi kacu ni ako kugaragaza ukuri, mu minsi iri imbere tuzajya twifashisha ibikumwe by’abantu mu kumenya no kurwanya ibyaha.”
Ikoranabuhanga risuzuma hakoreshejwe ibikumwe rizwi nka ‘Fingerprint’ rimaze hagati y’imyaka 80 na 90 risa n’iryasinziriye ariko rigiye kongera gukoreshwa mu mezi ari imbere nk’uburyo bwo gukora iperereza ku byaha by’indengakamere.
Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza iyobowe na Amber Rudd yashoye agera kuri £80,000, akabakaba miliyoni 89 mu mafaranga y’u Rwanda muri uyu mushinga ndetse inzobere mu by’ikoranabuhanga, Stephen Bleay yatangiye gutanga inyigo y’ibikoresho bizakenerwa na polisi yo muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO