00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurangiza imanza za cyamunara n’inyandiko mpesha byatangiye gukorerwa mu ikoranabuhanga (Video)

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 May 2020 saa 08:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kurangiza imanza za cyamunara n’inyandiko mpesha, bwitezweho gukemura byinshi mu bibazo byajyaga bigaragara mu kurangiza izi manza, birimo gutinda kwa zo, uburiganya n’ibindi byaturukaga k’uregwa, urega cyangwa umuhesha w’inkiko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2020, cyari kigamije gusobanura byimbitse ibijyanye n’iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bwo guca imanza hifashishijwe ikoranabuhanga; Minisiteri y’Ubutabera yasobanuye ibizahinduka mu mirangirize y’imanza za cyamunara n’inyandiko mpesha [inyandiko itegeka ko umuntu ahabwa umutungo runaka].

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Serivisi yo Kwegereza Ubutabera abaturage muri MINIJUST, Urujeni Martine, yavuze ko gutangira gukoresha iri koranabuhanga bifitiye akamaro impande zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutabera, haherewe ku muturage.

Kuva iri teka ritangajwe, hashyizweho urubuga rwa internet ruzajya rwifashishwa n’abahesha b’inkiko bose, abaturage bafite imitungo byanzuwe n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa habarabayeho ubwumvikane hagati y’impande ebyiri ko izatezwa cyamunara, n’izindi nzego zizajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’imanza zishingiye ku mitungo itezwa cyamunara.

Urujeni yavuze ko zimwe mu mpinduka zazanywe n’iri koranabuhanga ari uko nta rubanza rwa cyamunara cyangwa inyandiko mpesha bizongera kurangizwa bidakorewe mu ikoranabuhanga, kandi ko hari n’uburyo bwateganyijwe igihe habayeho ikibazo muri iryo koranabuhanga.

Ati "Bizihutisha irangizamanza n’inyandiko mpesha; ubundi hari hari ibibazo bitandukanye byaturukaga ku mpande zose, ugasanga uregwa, urega cyangwa umuhesha w’inkiko […] umwe muri bo agize uruhare mu kudindira kw’irangizarubanza."

Yakomeje avuga ko bizongera umucyo mu guca urubanza, aho umuhesha w’inkiko azaba afite inzira zose zifashishwa mu kurangiza urubanza mu buryo bukwiye, byose bikorewe mu ikoranabuhanga.

Bizafasha kandi inzego zitandukanye gukurikirana no kugenzura imikorere y’abahesha b’inkiko ku buryo bukurikije amategeko.

Umwanditsi Mukuru mu Kigo cy’Iterambere, RDB, Richard Kayibanda, ashimangira ko iri koranabuhanga rishya rizagura isoko muri cyamunara kuko buri wese azagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we mu kugura umutungo aho yaba ari hose.

Ati "Bizanakemura ikibazo cy’abakomisiyoneri bajyaga bateza akavuyo ku munsi wa cyamurana, bikanica isoko rimwe na rimwe ku buryo hari n’aho cyamunara yasubikwaga."

Mu byo umuntu unyuze muri iri koranabuhanga azajya asabwa kugira ngo yemererwe gupiganwa muri cyamunara, harimo ko azajya atanga ingwate ingana na 5% y’agaciro k’umutungo upiganirwa; akayasubizwa igihe atawegukanye, mu gihe kitarenze iminsi itatu, uwawegukanye we akazajya ayaheraho yishyura igiciro cyose.

Ingwate ya 5% iteganyijwe ku mitungo ifite agaciro gahera kuri miliyoni eshanu kuzamura, mu gihe umutungo ufite agaciro kari munsi yayo nta ngwate itangwa.

Ibindi byitezwe ko bizahindurwa n’ikoranabuhanga mu kurangiza imanza za cyamunara n’inyandiko mpesha harimo gukurikirana uburyo imanza zirangizwa mu gihugu hose ku buryo bwizewe, harebwa umusaruro bitanga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro na cyo kizabasha gukurikirana neza itangwa ry’umusoro ku bahesha b’inkiko, hashingiwe kuri raporo y’imirimo bakoze.

RDB ivuga ko gutangizwa kw’iri koranabuhanga bizunganira gahunda yo kurushaho guteza imbere ishoramari no gukora ubucuruzi binyuze mu mucyo.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bwo guca imanza hifashishijwe ikoranabuhanga, riteganya ko mu gihe hatatanzwe byibura 75% by’agaciro k’umutungo utezwa cyamunara; nyir’umutungo cyangwa ikigo cy’imari gicunga uwo mutungo bafite uburenganzira bwo gusaba ko cyamunara ihagarikwa, hagashakwa ubundi buryo cyangwa ikimurwa.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Serivisi yo Kwegereza Ubutabera abaturage muri MINIJUST, Urujeni Martine, yavuze ko gutangira gukoresha iri koranabuhanga bifitiye akamaro impande zitandukanye
Umwanditsi Mukuru mu Kigo cy’Iterambere RDB, Richard Kayibanda, ashimangira ko iri koranabuhanga rishya rizagura isoko muri cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .