00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MasterCard Foundation yatanze mudasobwa zisaga 300 ku bunganira abarimu mu myigishirize

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 February 2022 saa 12:27
Yasuwe :

MasterCard Foundation yatanze mudasobwa 310 zizifashishwa n’abanyeshuri bakirangiza ayisumbuye bari muri gahunda ibatoza ikanabakundisha umwuga w’ubwarimu mu mushinga iteramo inkunga Umuryango Nyarwanda ufasha muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi, IEE (Inspire, Educate and Empower Rwanda).

Abo banyeshuri biganjemo abize siyansi bafite amanota meza bahawe amahirwe yo gutangira kwimenyereza umwuga w’ubwarimu binyuze muri gahunda yiswe ‘Assistantship’ aho bafatanya n’abarimu basanzwe muri uyu mwuga mu myigishirize.

Abamaze gutoranywa bashakirwa amasomo bigisha haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho bafatanya n’abarimu baba basanzwe bayigisha.

Iyi ni gahunda igamije gukundisha abakiri bato uburezi ndetse no kwegereza abanyeshuri abo bajya kuba mu kigero kimwe, hagamijwe kubaka ubusabane hagati y’umunyeshuri n’umwarimu.

Kuri wa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare 2022, hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cy’abarezi bunganira abandi 310 binjijwe mu mpera za 2021 ari na bo bahawe mudasobwa bazajya bifashisha mu gutegura amasomo no kubasha gutanga uburezi bugendanye n’ikoranabuhanga.

Uwineza Carine wari uhagarariye MastercCard Foundation muri uyu muhango, yashimangiye ko kongerera uru rubyiruko ubushobozi bizazamura ireme ry’uburezi.

Ati “Bisaba Umudugudu wose kurera umwana. Abarimu ni abantu bafite ubumenyi bitanga kugira ngo barere abana bacu. Ubu tunejejwe n’umuhate w’aba ngaba kandi twizeye ko bazakomeza ireme ry’uburezi mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Murenzi Emmanuel, yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gufasha ababihawe kubona imfashanyigisho Atari kuri bo gusa ahubwo no ku bigo bazakoreraho.

Ati “Ibi bikoresho tubaha birimo mudasobwa bizabafasha. Icya mbere dushyiramo ibibafasha kwihugura, ni bimwe mu byo umushinga uba warateguye ku buryo buri mwaka abo tuzakorana na bo bazaba bagenewe mudasobwa ariko ntitugarukira aho ahubwo tureba icyo twakora kugira nibagera ku bigo basange bifite imfashanyigisho zihagije.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko biteze ko iyi gahunda izazamura ireme ry’uburezi kuko buzaba bukorwa n’ababukunda.

Ati “Kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke ni uko haba hari abarimu babikunze kandi babishoboye, akaba ariyo mpamvu habayeho iyi gahunda y’uburyo abanyeshuri barangije batangira gukundishwa uyu murimo.”

Abatangiye kwigisha baremeza ko hari inyungu bari kubonamo kandi biteguye gukomeza ubwarimu bakagira umusanzu batanga mu burezi bw’u Rwanda.

Iradukunda John ni umwarimu wunganira mu Karere ka Nyagatare yarangije amashuri yatsinze neza ikizamini cya Leta. Yavuze ko kuva yatangira kwigisha byamwaguye kandi abona aho atangira umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Aha mbasha kubona uko nita ku bantu no gutanga uburezi kuri barumuna banjye kuko ni kimwe mu biteza imbere igihugu kuko nta burezi nta terambere, ni yo mpamvu ngomba gutanga umusanzu wanjye.”

Bihimana Gahozo Ritha Barbine, wigisha mu Karere ka Bugesera avuga ko kuva yatangira kwigisha hari ibyo yungutse byamwaguye ndetse akaba anejejwe no kuba asangiza abandi ubumenyi.

Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza kwiga uburezi muri kaminuza kugira ngo yunguke byisumbuyeho azabashe gukomeza gutanga umusanzu we mu buryo bwagutse.

Abakurikiranira hafi iyi gahunda n’uburezi muri rusange bavuga ko guhugura abakiri bato mu bwarimu, bizafasha kubona abarimu beza b’ejo hazaza.

Mu gukomeza kubongerera ubushobozi MasterCard Foundation yatanze mudasobwa 310, zizafasha abunganira abarimu mu kazi ka buri munsi.

Umuyobozi wa MasterCard Foundation, uwa REB n'uwa IEE Rwanda bashyikiriza mudasobwa abunganira abarimu
Mudasobwa zahawe abunganira abarimu mu myigishirize ni izizabafasha mu kazi kabo
Abazihawe bagaragaje akanyamuneza ku maso
Abahawe mudasobwa hamwe n'abayobozi mu ifoto rusange
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyi gahunda izafasha mu kubona abarimu bakunda umwuga kandi b'abahanga
Abitabiriye igikorwa cy'imurikwa ry'uyu mushinga
Bamwe mu banyeshuri bamaze gutoranywa no koherezwa mu bigo by'amashuri bakoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .