00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta yashyizeho uburyo bushya bukumira ba mucutse umumpe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 January 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Meta yakoze impinduka ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Instagram na Facebook Messenger zigamije kurinda byuzuye abana bazikoresha.

Meta igaragaza ko abana batagejeje imyaka y’ubukure, ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 16 cyangwa 18 bijyanye n’amategeko ya buri gihugu, batazongera kwakira ubutumwa cyangwa ngo bashyirwe mu matsinda yo kuganiriramo (chat groups), bikozwe n’abo badasanzwe bakurikirana cyangwa badasanzwe bafite aho bahuriye nko kuri Instagram cyangwa Facebook Messenger.

Ni impinduka nshya iki kigo gishyizeho nyuma y’ibirego byinshi cyakomeje gushinjwa mu myaka ishize, aho abaharanira uburenganzira bw’abana bagaragaza ko uburyo Facebook na Instagram byubatse mu buryo biha urwaho ba mucutse umumpe bahohotera abana umunsi ku wundi.

Bitandukanye n’amabwiriza yari asanzwe ahari, aho abari hejuru y’imyaka 19 bari bo gusa batabashaga kuba bakwandikira cyangwa ngo bakurikirane abari munsi y’imyaka y’ubukure ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu amabwiriza yashyizwe kuri bose hatitawe ku myaka umuntu afite.

Ni ukuvuga ngo niba ufite imyaka 20 ntiwemerewe kumwandikira ariko n’umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure na we ntiyemerewe kwandikira mugenzi we mu gihe bataziranye.

Uretse amabwiriza mashya yashyizwe kuri konti z’aba bana, n’uburyo umubyeyi ashobora kugenzura umwana we bwongerewe imbaraga.

Uretse kuba babona ubutumwa bw’intabaza bugaragaza ko umwana hari ibyo yahinduye kuri konti ye bijyanye n’umutekano ndetse n’amakuru ye bwite, kuri ubu ababyeyi bahawe n’uburenganzira bwo kwemeza cyangwa kwanga ubusabe butandukanye burimo nko kuba yabuza umwana kuba yashyiraho ko ifoto ye ngo ibe yarebwa n’abantu bose.

Meta yatangaje ko abakoresha Instagram bose bazamenyeshwa aya makuru mu butumwa iteganya kuboherereza.

Abari munsi y’imyaka y’ubukure bakoresha konti zisanzwe zigenzurwa, izasaba ko basaba ababyeyi babo cyangwa abandi babarera kugira ngo babafashe, ubu buryo bushyirwe kuri konti zabo.

Meta yateguje ko uretse izo mpinduka nshya, kuri ubu iri kubaka ubundi buryo bwagenewe gukumira ko ukoresha izi mbuga yakwakira amafoto n’amashusho bidafututse nk’iby’urukozasoni, amafoto ateye ubwoba n’ibindi, kabone n’iyo yaba yoherejwe n’umuntu basanzwe bavugana.

Meta yashyizeho uburyo bugamije kurinda abana ihohoterwa
Ababyeyi bahawe uburenganzira bwo kugenzura byuzuye ibikorerwa kuri konti z'abana babo kuri Instagram na Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .