00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana yavuze ko u Rwanda rugize ubwoba bw’ibikorerwa mu Bushinwa ntacyo rwazigezaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 October 2017 saa 10:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko u Rwanda ruramutse rutinye kugira icyo rukora kubera ibiciro bito by’ibikorerwa mu Bushinwa nta terambere rwazageraho.

Minisitiri yakomoje ku bikorerwa mu Buhinwa abwira abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko kuri uyu wa Kabiri ubwo baganiraga ku mushinga wa mudasobwa za Positivo zatanzwe mu mashuri makuru.

Abadepite babajije impamvu mudasowa zikorwa n’uruganda rwa Positivo usanga zihenze kurusha izakorewe mu Bushinwa n’ahandi, bakibaza impamvu hazanwa uruganda rukora ibintu bihenze kandi hari ibiva mu mahanga bigura make kandi bikomeye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda itareba ibiciro gusa ahubwo yita no ku gaciro ndetse n’inyungu zihishe inyuma.

Yagize ati “Gahunda ya Made in Rwanda buriya ntabwo igendera ku giciro gusa ahubwo harimo n’agaciro. Ugendeye ku biciro ibintu wakorera mu Rwanda nibyo bike cyane. Ukibaza uti Abanyarwanda bazakora iki, imirimo izava he? Ugendeye ku giciro gusa nta gihugu ku isi gishobora guhangana n’u Bushinwa kubera impamvu z’uburyo Abashinwa bakora. Hariho no kuba umuntu ashobora gukora adahembwa kugira ngo ibintu bihenduke cyangwa ahembwa make ashoboka cyangwa se ubuziranenge buri hasi.”

Nsengimana yavuze ko Made in Rwanda inagamije guha akazi Abanyarwanda ku buryo n’iyo igiciro cyaba kiri hejuru, hari ahandi inyungu zaturuka.

Yagize ati “Muri Made in Rwanda harimo no kwihesha agaciro, niyo mpamvu tuvuga ngo iki niyo cyaba kirengejeho amadolari atanu cyangwa icumi reka tugikorere mu Rwanda, imirimo ihabwe Abanyarwanda bitugirire akamaro karenze kuri cya giciro noneho ako kamaro tukabyaze umusaruro. Harimo nuko ibi Abanyarwanda babasha kubikora, ejo n’ejo bundi bigenda bihinduka, u Rwanda natwe tujye ku murongo nk’igihugu gishobora gufata ayo mahirwe. Uko byagenda kose ntabwo u Bushinwa buzakomeza kurusha ibindi bihugu mu bijyanye n’inganda, ubu rero ni igihe cyo kwitegura.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko u Rwanda rugize ubwoba bw’ibikorerwa mu Bushinwa ntacyo rwazigezaho

Ubwo Positivo yazaga gukorera mu Rwanda, mu masezerano urwo ruganda rwakoranye na Leta harimo ko rugomba no gushaka isoko mu Karere rukajya rugurishayo imashini zarwo.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kohereza mudasobwa hanze bitaratangira kubera hari ibyo urwo ruganda rutaruzuza ngo ruhangane ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Iterambere rya Positivo nuko izaza idacuruza mu Rwanda gusa ikajya no mu Karere. Kugira ngo ibyo bishoboke hari byinshi bigomba kugenderwaho, mudasobwa ikorewe mu Rwanda haba ku giciro n’ubuziranenge ibashe kuba yahatana n’iziva mu mahanga. Uyu munsi ntituragera kuri urwo rwego, niyo mpamvu no kohereza hanze bitaratangira ku buryo bugaragara ariko imenyekanisha ryaratangiye.”

Positivo ihanganye na magendu

Nizeyimana Pierre Célestin ukora mu Kigo gishinzwe amakuru y’Ikoranabuhanga (RISA) yavuze ko mudasobwa za Positivo zahuye n’ikibazo cy’abakoresha porogaramu za magendu mu bundi bwoko bw’imashini zikoreshwa mu Karere, bigatuma ibiciro by’abo bahanganye bigabanuka kandi ibya Positivo biri hejuru.

Yagize ati “Tuzenguruka mu Karere ahantu twageraga, ibihugu duturanye byinshi bifite mudasobwa zitwa HP cyangwa Lenovo ariko porogaramu (software) bashyiramo nyinshi ni izo batagura ku ruganda rwa Microsoft, arayifata akayipirata. Positivo yo kugira ngo ijye kugurisha haba hano mu Rwanda no mu Karere ntabwo bishoboka ko nk’uruganda na Leta ifitemo uruhare bashobora gutangira kugurisha mudasobwa zirimo porogaramu za magendu, bagomba kugura iziturutse kuri Microsoft.”

Yagaragaje ko nka Windows ishyirwa muri mudasobwa ya Positivo ku ruganda bayigura amadolari 150.

Yagize ati “Kuvuga rero ngo irahenze haba hari ibyirengagijwe, umuntu aba ari kugereranya na ya Lenovo yaguze mu Mujyi cyangwa Kampala ari cya kindi cya magendu…izo nazo ni inzitizi uruganda rwa Positivo rwahuye nazo, gusohora ibintu by’umwimerere kandi abo ahanganye nabo bose bashyizemo ibintu bya magendu.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uruganda rwa Positivo rufite abakozi 29 bahoraho b’Abanyarwanda na 18 badahoraho. Muri abo bakozi 15 bize mu mashuri makuru y’ubumenyi ngiro (IPRC) abandi barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Nizeyimana Pierre Célestin ukora mu Kigo gishinzwe amakuru y’Ikoranabuhanga (RISA) yasobanuye uko mudasobwa za Positivo zahuye n’ikibazo cy’abakoresha porogaramu za magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .