00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa mu mashuri y’ubumenyingiro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 August 2021 saa 07:22
Yasuwe :

MTN Rwanda yatangiye igikorwa cyo gutanga mudasobwa ku bigo by’amashuri yisumbuye byigisha imyuga n’ubumenyingiro igamije gushyigikira ikoranabuhanga n’iterambere mu Rwanda.

Ni igikorwa iyi Sosiyete y’Itumanaho yakoze ibinyujije mu Kigo cyayo MTN Foundation kigamije guteza imbere gahunda za Leta, aho cyatangirijwe mu Ishuri ry’Imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) hahita hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati ya MTN Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko izo mudasobwa 200 zizatangwa ku bigo 10 by’amashuri mu turere dutandukanye harimo na 20 zatanzwe kuri Nyanza TVET School.

Yagize ati “Ni mudasobwa 200 zatwaye miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Usibye izi 20 twatanze hano tuzakomereza no mu bindi bigo by’amashuri kuko byose hamwe ni 10. Ni mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga kandi nta terambere ryagerwaho bitanyuze mu burezi, cyane cyane noneho mu mashuri y’imyuga.”

Yakomeje avuga ko MTN Rwanda yiyemeje gufatanya na Leta muri gahunda z’iterambere ry’abaturage kandi izabikomeza.

Yavuze ko izo mudasobwa zose zizaba zirimo na internet y’ubuntu mu gihe cy’umwaka.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri Nyanza TVET School babwiye IGIHE ko mudasobwa bahawe zigiye kubafasha kurushaho kwiga neza no kunguka ubundi bumenyi.

Uwimana Jeannine wiga ibijyanye n’Amashanyarazi ati “Mudasobwa baduhaye twari tuzikeneye cyane kuko izi dusanganywe ni nkeya. Zizadufasha kunguka ubumenyi bwisumbuye ku bwo twigishwa na mwarimu kuko icyo mwarimu yaduhaye ngo twige tuzajya dukora ubushakashatsi kuri internet tumenye byinshi.”

Ngoboka Yves wiga Ubwubatsi yavuze ko mudasobwa bahawe zizabafasha gusobanukirwa byinshi bijyanye n’umwuga wabo.

Ati “Hari imashini tuba tudafite tutazi n’uko zikora mu bintu by’ubwubatsi, ubwo rero tugerageza kujya kuri internet tugashakisha bikadufasha kumemya uko zikora bitagoranye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye basinyanye na MTN Rwanda azafasha mu iterambere ry’aya mashuri mu Rwanda.

Ati “Aho Isi igeze uyu munsi kwiga hatarimo ikoranabuhanga ntabwo bigishoboka, cyane cyane tugendeye no ku masomo twigishijwe na Covid-19; urabona ko ubuzima bwahindutse, ariko kwiga bigomba gukomeza. Uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka imyigishyirize yose y’ubumenyingiro isigaye inyura mu ikoranabuhanga, tukaba twizera ko abanyeshuri bagiye kujya bakoresha izi mudasobwa bakunguka byinshi.”

Umuyobozi wa Nyanza TVET School, Eng. Ngabonziza Germain, yavuze ko bari basanganywe mudasobwa 80 zikoreshwa n’abanyeshuri 638, bityo izo bahawe zije kubunganira.

Yijeje ko bazazibyaza umusaruro mu kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga kandi bagiye gushyiraho na gahunda yo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri Nyanza TVET School babwiye IGIHE ko mudasobwa bahawe zigiye kubafasha kurushaho kwiga neza no kunguka ubundi bumenyi
Aya masezerano agamije guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda
MTN Rwanda yatanze mudasobwa 200 ku bigo by’amashuri byigisha ubumenyingiro
Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, areba uko abanyeshuri bakoresha mudasobwa
Mukarubega yavuze ko MTN Rwanda yiyemeje gufatanya na Leta muri gahunda z’iterambere ry’abaturage kandi izabikomeza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Niyonshimye Olivier, yavuze ko mudasobwa zitanzwe zitezweho kuzamura ireme ry'uburezi asaba amashuri yazihawe kuzifata neza
Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko izo mudasobwa 200 zizatangwa ku bigo 10 by’amashuri mu turere dutandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .