00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TdRwanda2021: Restrepo Jhonatan yegukanye Agace ka 7, agera ku gahigo ka Ndayisenga Valens (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 8 May 2021 saa 11:32
Yasuwe :

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli - Sidermec yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2021 kakiniwe i Nyamirambo, agera ku gahigo ka Eyob Metkel na Ndayisenga Valens bamaze gutwara uduce dutanu muri iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi 2021, isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu gace kabanziriza aka nyuma, kagizwe n’intera y’ibilometero 4.5, aho buri wese yahagurukaga ukwe akabarirwa ibihe yakoresheje.

Restrepo Jhonatan yakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 27, yongera kwegukana aka Gace ka Karindwi nk’uko byagenze mu 2020, aho yakurikiwe na Alex Hoehn (Wildlife) 6’28’’, Alan Boileau (B&b Hotels) 6’29’’, Alexandre Geniez (Direct Energie) 6’32" na James Piccoli (Israel- Start-up Nation) wakoresheje 06’33”.

Uyu munya-Colombia yabaye umukinnyi wa gatatu wegukanye etapes eshanu mu mateka ya Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga. Abandi babikoze ni Umunyarwanda Ndayisenga Valens (utagikina) n’Umunya-Eritrea Eyob Metkel kuri ubu ukinira Terengganu Cycling Team ndetse akaba agifite amahirwe yo kuzongera.

Umunyarwanda wakoresheje ibihe bito ni Mugisha Samuel wasoje ku mwanya wa 35 akoresheje 7’05’’ mu gihe Uhiriwe Byiza Renus na Nsengimana Jean Bosco, bombi bakoresheje 7’09”.

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie wakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 35, akomeje kwambara umwenda w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha 20, iminota 44 n’amasegonda 45, arusha atanu Jhonatan Restrepo kimwe na James Piccoli wa Israel Start-Up Nation.

Nyuma y’aka Gace ka Karindwi, Cristian Rodriguez yagize ati "Intego ku munsi w’ejo ni ugukomeza gucunga maillot jaune."

Tour du Rwanda 2021 izasozwa ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka nyuma ka munani, kazahagurukira kuri Canal Olympia (ku i Rebero) kakanahasorezwa nyuma yo gukora ibilometero 75,3.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

  Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya karindwi:

  • Umukinnyi wegukanye agace ka karindwi: Restrepo Jhonatan (Androni):
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie):
  • Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Alan Boileau (B&B Hotels):
  • Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Zerai Nahom (Eritrea):
  • Ikipe yitwaye neza uyu munsi igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels:

  Ibyo wamenya kuri Restrepo

Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani yavutse ku wa 28 Ugushyingo 1994.

Uyu musore w’imyaka 26 yavukiye Pácora muri Colombia. Azwi no ku mazina ya Pácora cyangwa El Rayo, areshya na metero 1.71 mu gihe afite ibiro 69.

Mu mwaka ushize wa 2020, yegukanye uduce tune muri Tour du Rwanda 2020.

  12:45 Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Karindwi kuko abahugurutse inyuma ye batageze ku bihe yakoresheje.

12:37: Umaze gukoresha ibihe byiza ubu ni Restrepo Jhonatan (Androni) 6’27’, Alex Hoehn (Wildlife) 6’28’’, Alan Boileau (B&b Hotels) 6’29’’ mu gihe Vuillermoz (Direct Energie) afite 6’37’’.

  Techno Market Ltd yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

Mu baterankunga baherekeje Tour du Rwanda 2021 harimo na Techno Market Ltd yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri.

Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi byifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda 2021.

Iri capiro ryatanze igisubizo ku kwihutisha no kugabanya ikiguzi cya serivisi zo gucapisha ibitabo, abatari bake bajyaga gushakira mu mahanga.

Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba cya 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo. Mu rwego rwo korohereza abagana Techno Market, serivisi zayo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa 0788158800.

12:34 Hagezweho abakinnyi 10 ba nyuma ari nabo bahagaze neza ku rutonde rusange.

Alexis Vuillermoz (Total Direct Energie) ni we mukinnyi wa kabiri umaze gukoresha ibihe byiza na 6’37".

12:20: Hivert Jonathan wa B&B Hotels ni we mukinnyi wa kabiri umaze gukoresha ibihe byiza na 6’39".

12:06: Tvetcov Serghei wa Wildlife ni we mukinnyi wa gatatu umaze gukoresha ibihe byiza, yakoresheje 6’49".

Alexandre Geniez wa Total Direct Energie yakoresheje 6’32" naho Elias Van Breussegem (Tarteletto) yakoresheje 6’50".

12:05: Abakinnyi 32 bamaze guhaguruka:

Mu bakinnyi 68 basigaye mu isiganwa, 32 ni bo bamaze guhaguruka i Nyamirambo bakina aka gace ka karindwi. Harimo Abanyarwanda nka Uhiriwe, Uwiduhaye, Byukusenge, Dukuzumuremyi, Nsabimana, Hakizimana Seth na Habimana Jean Eric.

Alexandre Geniez wa Total Direct Energie ni we umaze gukoresha ibihe byiza (6’32").

  ‘Gisubizo’, inguzanyo ku mushahara itagira ingwate ikomeje gufasha benshi mu bakiliya ba Cogebanque

Muri gahunda za Cogebanque Plc zo gufasha Abanyarwanda kuzamura ubukungu bwabo no gukemura ibibazo bitandukanye, iyi banki ikomeje gushyira abakiliya igorora ibaha inguzanyo ku mushahara izwi nka ‘Gisubizo Loan Express’, itangwa nta ngwate.

Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi. Ni inguzanyo ikubye inshuro zigera kuri 15 z’umushahara umuntu ahembwa ku kwezi, na we akagenda yishyura agera kuri 50% by’umushahara we buri kwezi.

Usabye iyi nguzanyo, ayibona mu gihe kitarenze iminsi mike iyo yujuje ibisabwa.

Nka banki Nyarwanda yiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubukungu, Cogebanque itangaza ko muri ‘Gisubizo Loan Express’, ufashe miliyoni eshanu nta ngwate atanga naho ufashe arenze ayo akayitanga ariko byose bigakorwa mu buryo bumworoheye.

Usaba iyo nguzanyo asabwa gusa kuba ari umukozi ufite amasezerano y’akazi, umushahara we awuhemberwa muri Cogebanque.

Cogebanque itangaza ko iyo nguzanyo, itangwa mu gihe gito bijyanye n’impamvu yayishyizeho yo gukemura ibibazo byihutirwa cyangwa bitunguranye umuntu ashobora kugira.
Iteganya ko inguzanyo nk’iyo iba ije gufasha umuntu utunguwe n’ikibazo kidasanzwe nk’urugendo rwa kure, gukenera kugura ibikoresho byo mu nzu, kwishyura amafaranga y’ishuri, gukoresha imodoka, fagitire zo kwa muganga n’ibindi.

Gisubizo Loan Express iri gutangwa mu buryo buvuguruye ishobora kwishyurwa mu myaka itanu mu gihe kuyibona bifata iminsi mike ku wujuje ibisabwa.

Iyo umukiliya ashaka kwishyura inguzanyo mbere y’igihe, nta bundi bwishyu bw’inyongera asabwa yaba yishyura yose cyangwa igice. Umukiliya ashobora gukurikirana imiterere y’uburyo bwo kwishyura kandi akoresheje porogaramu ya CogemBank.

11:59 Uhiriwe Byiza Renus aracyari Umunyarwanda ufite ibihe byiza mu bamaze gukina. Yakoresheje iminota irindwi n’amasegonda icyenda. Ni uwa gatanu mu bamaze gukina bose.

Umubiligi Elias Van Breussegem yakoresheje 6’50", Vargas akoresha 6’53" inyuma ya Alexandre Geniez umaze gukoresha ibihe byiza (6’32").

11:44 Mu bakinnyi bamaze guhaguruka bose kugeza ubu, McGeough Gormac (Wildlife) ni we umaze gukoresha ibihe byiza (6’44"), Uhiriwe 7’9" naho Basson 7’11".

11:37 Uhiriwe Byiza Renus akoresheje iminota irindwi n’amasegonda icyenda.

11:30: Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ahagurutse ari we mukinnyi wa mbere, arakurikirwa na Calvin Beneke wa Pro Touch. Buri mukinnyi arajya ahaguruka umunota umwe nyuma y’undi.

11:25: Abakinnyi bose biteguye guhaguruka uko ari 68 basigaye mu isiganwa ry’uyu mwaka. Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ni we uhaguruka mbere.

Restrepo na Eyob Metkel na bo bategerejweho amateka

Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani, ashobora kugera ku gahigo ko kwegukana etapes eshanu mu mateka ya Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, kuri ubu gafitwe na Ndayisenga Valens (utagikina) n’Umunya-Eritrea Eyob Metkel (kuri ubu ukinira Terengganu).

Eyob Metkel watakaje umwenda w’umuhondo nyuma yo kugwa mu gace ka gatandatu, ashobora ukora amateka yo kuba umukinnyi wegukanye duce twinshi (dutandatu) mu mateka ya Tour du Rwanda, mu gihe yakwegukana ak’uyu munsi.

  Alan Boileau arashobora gukora amateka nk’aya Restrepo?

Mu mwaka ushize, Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan yegukanye uduce tune muri Tour du Rwanda ya 2020. Yageze ku gahigo kari gafitwe n’Umunyamerika Kiel Reijnen wabikoze mu 2011, akanaryegukana nubwo we atari uko byagenze kuko ryegukanywe n’Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion.

Uyu mwaka, Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels amaze kwegukana uduce dutatu (aka kabiri, aka gatatu n’aka gatanu) ndetse ni umwe mu bahanga mu kuzamuka ku buryo ashobora kwigaragaza na hano kwa Mutwe akagera ku mateka ya Restrepo wabaye umukinnyi wa mbere watwaye uduce tune mu isiganwa rimwe rya Tour du Rwanda kuva iri ku rwego rwa 2,1.

  Agasozi ko kwa Mutwe karaza kugora benshi

Ku bwa Ntiyamira Jean Sauveur, Komiseri urambye muri Tour du Rwanda, asanga abakinnyi bataza koroherwa n’agace k’uyu munsi bitewe n’agasozi karimo ko kuzamuka kwa Mutwe.

Ati “Ariko mwitonde cyane, kuko aka gace karimo umusozi umaze kwamamara ku Isi hose ‘Mur de Kigali’. Twe Abanyarwanda tuhazi nko kwa Mutwe i Nyamirambo. Aha ni ukwitonda cyane kuko birashoboka ko umukinnyi ushoboye kwitwara igice kinini, ashobora gukora amateka agahindura ibintu bitewe n’uyu musozi wo kwa Mutwe uri kuri Cat ya 1 ugoye cyane kuzamuka.”

Abakinnyi batanu ku rutonde rusange ntibarushanywa cyane (ibihe barushanywa)

  1. Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie) 20h38’10’’
  2. Piccoli James (Israel Start-Up Nation, CAN) 20h38’17’’ (07’’)
  3. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Siderm) 20h38’23’’ (13”)
  4. Pacher Quentin (B&B Hotels P/B KTM, Fra) 20h38’43’’ (33’’)
  5. Boileau Alan (B&B Hotels P/B KTM, Fra) 20h38’46’’ (36’’)

Umujyi wa Kigali mu mateka ya Tour du Rwanda

Uyu munsi ni ku nshuro ya 47 Umujyi wa Kigali utangiriyemo agace ka Tour du Rwanda kuva mu 2009 ubwo hakinwaga agace kasorejwe i Rubavu.

Ni ku nshuro ya kabiri habaye agace gasorezwa kwa Mutwe.

Imiterere y’Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2021

Abakinnyi bahagurukiye ku ishuri “Intwari i Nyamirambo”, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda. Bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40 ku ntera y’ibilometero 4.5.

  Menya Nyamirambo ahabereye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2021

Nyamirambo ni agace gaherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; gakunda kuvugwa cyane bitewe n’uko abagaturiye baba bafite umwihariko w’imibereho itandukanye cyane n’iy’abatuye mu tundi duce.

Benshi mu banyamujyi bemeza ko bazi aka gace kubera ko ari ko ka mbere k’Umujyi wa Kigali kagaragaramo ibintu bihendutse cyane yaba ibyo kurya, kwambara cyangwa inzu zo gukodesha.

Nyamirambo ni hamwe mu misozi yapfiriyemo Abanyoro batagira ingano, cyane cyane mu bice bikikije umusozi wa Kigali kuri Stade ya Nyamirambo no ku Musigiti w’Abayisiramu no mu gace bakunze kwita Kuryanyuma.

Bitewe n’Abanyoro benshi bahaguye, babuze gishyingura maze Abashumba baragiye inka bakagira batya bakabona umurambo w’umuntu, abahinzi bajya gutema ibihuru ngo bahinge, bagasangamo umurambo w’Umunyoro washangutse.

Abahigi batamitse umuheto, impigi zabo zikabazanira imirambo y’Abanyoro. Ibyo byatumye ababibonye batangarira ibyo barimo kubona ni ko kugira bati “Aha si ahantu ho kubabwa n’abantu, ni ah’imirambo’’.

Uko ni ko bakurijeho kuhita Nyamirambo, hacibwa iteka ryo kuzajya hashyingurwa hagahinduka irimbi, ko nta muntu uzongera kuhatura.

Amateka y’ibyahabaye yatumye hagirwa n’umwihariko wo gushyingurwamo n’imisozi ihegereye nk’ahari irimbi rya Rugarama na bugingo n’ubu. Nyamirambo: Bivuga ahatuwe n’imirambo, ahahariwe gushyingurwa, Inturo y’Abazimu (abantu bapfuye).

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .