Ngendahayo, Bigoyiki na Muhayimana bakoresheje amasaha ane, iminota22 n’amasegonda 24.
Ironman ni Irushanwa rya Thriathlon rikinwa n’abantu batabigize umwuga bakina umukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare no koga.
Kuri iyi nshuro hiyongereyemo kurushanwa bahanahana aho umwe yoga,undi agatwara igare bigasozwa n’uwiruka.
Muri aya marushanwa yahuje abakinnyi 155 bo mu makipe 35 yo mu bihugu 37, ku ruhande rw’abagore Umuhorandikazi Berber Kramer yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atanu, iminota 8 n’amasegonda 52.
Ilya Slepov nyuma yo kwegukana iri rushanwa yavuze ko yatewe imbaraga n’abaturage yagiye ahura nabo mu nzira, ashima imitegurire y’u Rwanda.
Ati “Byari bigoranye ariko natewe imbaraga n’abaturage banteraga akanyabugabo aho twanyuraga kandi wabonaga byateguwe neza. Nishimiye kuba nongeye gutwara irushanwa rya mbere muri Afurika’’.
Bigoyiki Eliezer wo muri Cercle Sportif ya Karongi yabaye iya mbere mu guhanahana, yavuze ko bishimishije kubona babaye aba mbere.
Ati “Byadushimishije cyane kubona ribaye ubwa mbere mu Rwanda ikipe yacu Cercle Sportif igahita iryegukana. Byose byavuye muhate ikipe yacu yashyizemo mu gutegura. Ibi biratwereka ko n’ubutaha tuzaba aba mbere kuko n’ubu dutsinze twariteguye igihe gito’’.
Uko bakurikiranye muri rusange
Abagore
1.Berber KRAMER (U Buholandi)
2.Khadiga AMIN (Misiri)
3.Dana PIER (USA)
Mu bagabo
Ilya SLEPOV (U Burusiya)
Stuart HAYES GBR (u Bwongereza)
Donovan GELDENH (Afurika y’Epfo)
Mu bakinnye bahanahana
1.Germain NGENDAHAYO, Japhet MUHAYIMANA,Eliezel BIGOYIKI-(Rwanda)
2. Matthew BROKENSHIRE, Fazili RUKARA, Jean RUBERWA (Rwanda)
3. Emmanuel MUTABAZI,Jean de Dieu TWIBANIRENIMANA, Vital GATETE (Rwanda)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!