00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babaye aba mbere nk’itsinda, Ilya Slepov yegukana IRONMAN Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 August 2022 saa 07:03
Yasuwe :

Umurusiya Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 ryabereye mu karere ka Rubavu mu mikino yose, mu gihe ikipe ya Cercle Sportif de Karongi igizwe na Ngendahayo Jeremy, Bigoyiki Eliezer na Muhayimana Japhet yabaye iya mbere mu barushanwa nk’itsinda.

Ngendahayo, Bigoyiki na Muhayimana bakoresheje amasaha ane, iminota22 n’amasegonda 24.

Ironman ni Irushanwa rya Thriathlon rikinwa n’abantu batabigize umwuga bakina umukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare no koga.

Kuri iyi nshuro hiyongereyemo kurushanwa bahanahana aho umwe yoga,undi agatwara igare bigasozwa n’uwiruka.

Muri aya marushanwa yahuje abakinnyi 155 bo mu makipe 35 yo mu bihugu 37, ku ruhande rw’abagore Umuhorandikazi Berber Kramer yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atanu, iminota 8 n’amasegonda 52.

Ilya Slepov nyuma yo kwegukana iri rushanwa yavuze ko yatewe imbaraga n’abaturage yagiye ahura nabo mu nzira, ashima imitegurire y’u Rwanda.

Ati “Byari bigoranye ariko natewe imbaraga n’abaturage banteraga akanyabugabo aho twanyuraga kandi wabonaga byateguwe neza. Nishimiye kuba nongeye gutwara irushanwa rya mbere muri Afurika’’.

Bigoyiki Eliezer wo muri Cercle Sportif ya Karongi yabaye iya mbere mu guhanahana, yavuze ko bishimishije kubona babaye aba mbere.

Ati “Byadushimishije cyane kubona ribaye ubwa mbere mu Rwanda ikipe yacu Cercle Sportif igahita iryegukana. Byose byavuye muhate ikipe yacu yashyizemo mu gutegura. Ibi biratwereka ko n’ubutaha tuzaba aba mbere kuko n’ubu dutsinze twariteguye igihe gito’’.

Uko bakurikiranye muri rusange
Abagore

1.Berber KRAMER (U Buholandi)

2.Khadiga AMIN (Misiri)

3.Dana PIER (USA)

Mu bagabo

Ilya SLEPOV (U Burusiya)

Stuart HAYES GBR (u Bwongereza)

Donovan GELDENH (Afurika y’Epfo)

Mu bakinnye bahanahana

1.Germain NGENDAHAYO, Japhet MUHAYIMANA,Eliezel BIGOYIKI-(Rwanda)

2. Matthew BROKENSHIRE, Fazili RUKARA, Jean RUBERWA (Rwanda)

3. Emmanuel MUTABAZI,Jean de Dieu TWIBANIRENIMANA, Vital GATETE (Rwanda)

Umurusiya Ilya Slepov ubwo yari ageze aho irushanwa ryabereye
Umurusiya Ilya Slepov ni we wegukanye Irushanwa rya IRONMAN 70.3 mu bagabo mu 2022
Abanyarwanda bari baje gushyigikira iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere
Muri IRONMAN abarushanwa ku magare na bo bahabwa rugari
Mbere yo koga yabanje kwitunganya neza ngo hatagira ikimubangamira
Bigoyiki Eliezer wo muri Cercle Sportif ya Karongi, mu gusiganwa ku maguru yaje imbere
Imikino ya IRONMAN habamo koga, gusiganwa ku maguru no gutwara igare
Bigoyiki Eliezer wo muri Cercle Sportif ya Karongi ubwo yageraga aho basoreje
Irushanwa rya IRONMAN ni ubwa mbere ryari ribereye mu Rwanda
Buri wese yagendaga acunganwa n'amasaha kugira ngo aze ku mwanya wa mbere
Buri wese mu barushanwa yabaga afite akamashini kabara igihe yakoresheje
Aho gusoreza abanya-Rubavu amatsiko yari yose
Abaturage bishimiye aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bari baserutse ku bwinshi kwihera amaso iri rushanwa ryari ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Abanya-Rubavu bari baje ku bwinshi
Abagore bari mu bigaragaje muri IRONMAN Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .