APR FC yagaragaye ku isoko ry’igura n’igurisha muri uyu mwaka yongera imbaraga mu bakinnyi ndetse no mu batoza bayo.
Mu bakinnyi bashya, iyi kipe yongeyemo Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali na Nkundimana wavuye muri Musanze FC.
Hari kandi Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.
Aba bose berekaniwe imbere y’abayobozi n’abakunzi b’ikipe i Shyorongi aho ikipe iba uretse Tuyizere watangajwe nk’umuzamu mushya kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2022, biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Masabo Michel yavuze ko APR FC yafunze isoko nta wundi mukinnyi izinjiza mu ikipe.
Yagize ati:“ Umukinnyi twasinyishije azamarana natwe imyaka ibiri nk’uko bisanzwe, ishobora kongerwa bitewe n’imitwarire. Nibyo koko twafunze nta wundi uzinjiramo.”
Ikipe ya APR FC iri kongera imbaraga mu bakinnyi, hashize iminsi mike imenye ko izakina n’ikipe ya US Monastirienne mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!