00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasinyishije umukinnyi wa munani ihita ifunga isoko

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 August 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yari imaze igihe yerekanye abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, yongeyeho Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marine FC ari na we wa nyuma.

APR FC yagaragaye ku isoko ry’igura n’igurisha muri uyu mwaka yongera imbaraga mu bakinnyi ndetse no mu batoza bayo.

Mu bakinnyi bashya, iyi kipe yongeyemo Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali na Nkundimana wavuye muri Musanze FC.

Hari kandi Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.

Aba bose berekaniwe imbere y’abayobozi n’abakunzi b’ikipe i Shyorongi aho ikipe iba uretse Tuyizere watangajwe nk’umuzamu mushya kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2022, biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Masabo Michel yavuze ko APR FC yafunze isoko nta wundi mukinnyi izinjiza mu ikipe.

Yagize ati:“ Umukinnyi twasinyishije azamarana natwe imyaka ibiri nk’uko bisanzwe, ishobora kongerwa bitewe n’imitwarire. Nibyo koko twafunze nta wundi uzinjiramo.”

Ikipe ya APR FC iri kongera imbaraga mu bakinnyi, hashize iminsi mike imenye ko izakina n’ikipe ya US Monastirienne mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marine FC
Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC
Niyibizi wagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali
Tuyizere Jean Luc ni we wa nyuma APR FC yaguze
Umunyezamu Tuyizere yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Uwiduhaye wavuye muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .