00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bibazo byugarije iterambere ry’imikino mu bato mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 August 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Abakunzi benshi b’imikino mu Rwanda, bakunze kwibaza impamvu abakinnyi badategurwa bakiri bato, kugira ngo bazavemo ibihangange.

Iyo ubonye umukinnyi mu ikipe nkuru y’igihugu kandi nta kipe y’abana yigeze akinira, ntabwo bitungura benshi mu Rwanda kuko byamenyerewe.

Nyamara mu gihe tugezemo, siporo yabaye siyansi. Bivuze ko isigaye yigwa nk’andi masomo yose tuzi nk’imibare, ubutabire cyangwa ubumenyi bw’isi.

Ubusesenguzi bwakozwe na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umpira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bugaragaza ishusho y’uko umupira w’amaguru mu Rwanda uteye.

Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere ry’imikino mu Rwanda. Izi nzitizi zikubiye mu byiciro bitandukanye hagendewe ku kigero cy’imyaka umwana arimo.

Ubushobozi buke

Inzitizi ya mbere itera umusaruro muke ku mwana uri hagati y’imyaka 6-12, ni ubushobozi buke bujyanye n’amikoro, n’abatoza bake cyangwa badafite ubumenyi buhagije.

Mu bafite hagati y’imyaka 13-15 bitwa ko baba batangiye gutegurwa (Pre-formation) ndetse n’abari hagati y’imyaka 16-18, nabo bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Baba bakina, cyane ko ari nabo usanga bagize amakipe y’igihugu y’abakiri bato. Bahura n’imbogamizi zikomeye zo kuba mu gihe bari bato, batagize amahirwe yo kwigishwa bijyanye n’uburyo bategurwa.

Ku rundi ruhande ariko, aba nibo uzasanga mu makipe y’ibihugu ndetse ni na bo menshi mu makipe atangiriraho mu gutoranya abakinnyi.

Ku bafite hagati y’imyaka 19-23 bo bakina na shampiyona, bitwa ko bamaze gutegurwa (Post formation). Igihe cyo gusarura kiba kigeze, n’uwiga mu mashuri aba ageze muri kaminuza.

Aha nibwo bamwe baba batangiye kugera ahari ibikorwa remezo bishobora kubafasha gutekereza ku hazaza habo mu iterambere ry’imikino, no guteza imbere impano zabo.

Aha rero hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo ubushobozi buke, uruhare hafi ya ntarwo rwa za Kaminuza kandi nyamara ari ho abakinnyi bagakwiye gutegurirwa.

Hari ikindi cyo kutagira amarushanwa yabo ahagije, ibibuga bidahagije, ubumenyi buke bw’abatoza n’ibikoresho byo gufasha wa mwana kugena ahazaza he.

Icyiciro cya nyuma ni ku gasongero aho dusanga ikipe y’igihugu nkuru yitabira amarushanwa nka CECAFA, CAN n’andi.

Ubusesenguzi bwakozwe bugaragaza ko inzitizi zikomereye iki cyiciro zirimo abanyarwanda baba hanze banze gukinira ikipe y’igihugu, ibikoresho bike, ndetse n’itangazamakuru ritungwa agatoki.

Wibuke ko uyu ari wa mukinnyi uba yarirwanyeho mu bikorwa bye byo guteza imbere impano ye.

Niho uzasanga hagararagaramo kwitinya gukomeye mu gihe cy’amarushanwa, ndetse n’ubumenyi buke bw’abatoza no mu bya tekinike.

Hakenewe amarushanwa y’abato

Mu rwego rwo guteza imbere impano z’abato, ubusanzwe Ferwafa igenerwa na FIFA asaga miliyari 1 Frw yo gushora mu bikorwa byo guteza imbere no kuvumbura impano mu bato.

Ubusanzwe ibikorwa byo guteza imbere impano harimo kubaka ibibuga abana bashobora gukoreraho imyitozo, kubategura binyuze mu guhugura abatoza b’abana, gutegura amarushanwa y’abato ndetse no gukurikirana impano zabo.

Nubwo bisa n’aho kuri ubu biri gutekerezwaho, wasangaga icyiciro cy’abato kititabwaho kugeza n’ubwo abana bigaragaje mu marushanwa yabonetse, badakurikiranwa.

Birashoboka ko hakwitegwa umusaruro ugaragara bitewe ahanini n’amarushanwa yatangijwe y’abatarengeje imyaka 17 na 15 mu gihugu, ahuza abari mu mashuri ndetse n’abatorezwa mu marerero.

Uretse ibyo, hanahuguwe abatoza b’abatangizi bahabwa ubumenyi buzabafasha mu gutoza abato, kugira ngo umwana ku rwego rwe, abone ubumenyi bukenewe.

Hari kandi indi mishinga myinshi igamije gufasha mu iterambere ry’umwana nk’aho u Rwanda binyuze mu masezerano na Arsenal hateguwe amahugurwa y’abatoza yakoreshejwe n’impuguke ziturutse muri Arsenal.

Impano z’abato ku isonga mu bigiye kwitabwaho

Minisiteri ya Siporo igaragaza ko mu rwego rwo gutegura ikipe z’igihugu zihangana mu marushanwa mpuzamahanga, bigomba gukorwa binyuze mu gutegura abana bato.

Hashatswe ibikorwa bizafasha mu gukemura za mbogamizi umwana agihura nazo, mu guteza imbere impano ye mu mikino itandukanye.

Hasinywe amasezerano n’ibigo n’imiryango ikomeye, ku buryo bishyizwe mu bikorwa bishobora guteza imbere u Rwanda ndetse bikanongera ubushobozi bw’abakinnyi batandukanye.

Nk’amasezerano hagati ya Paris Saint Germain n’u Rwanda yasize hagiyeho y’irerero ry’abakiri bato mu Karere ka Huye, aho abana basaga 200 bakurikiranwa n’abatoza b’abanyarwanda.

Umusaruro ugenda uboneka, dore ko aba bakinnyi batorezwa i Huye batarengeje imyaka 13 batwaye igikombe mu irushanwa rihuza amarerero yose y’iyi kipe, PSG Academy World Cup, yabereye i Paris mu Bufaransa.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Agence Française de Dévélopement (AFD) yo gutera inkunga imishinga yo kuzamura impano z’abana mu mikino itandukanye mu mashuri, binyuze muri gahunda yiswe ISONGA.

Hari kandi n’undi mushinga ugiye gutangizwa wa Tony Football For Excellence Program ugamije guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bana, ukabakurikirana kugeza bagejeje imyaka y’ubukure, bashobora kujya ku isoko ry’umupira w’amaguru.

Uretse mu mupira w’amaguru, n’indi mikino nka Basketball, Volleyball, Cricket, Tennis n’indi yatekerejweho, ku buryo abato batezwa imbere binyuze mu marushanwa atandukanye ndetse bakegerezwa ibikorwa remezo.

Ni imishinga yitezweho impinduka, kuko imyaka ibaye 18 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru itarongera kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, kuko igiherukamo mu 2004.

Iterambere ry'abana mu mikino risaba abatoza b'abahanga n'ibiorwa remezo bihagije
Guteza imbere impano z'abana bisaba amikoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .