00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isco yihariye ibihembo mu marushanwa ya Inter Company Relays 2022 (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 August 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Sosiyete icunga Umutekano ya Isco yihariye ibihembo mu marushanwa ahuza ibigo bitandukanye azwi nka Inter Company Relays 2022, agamije gufasha abakozi kwidagadura ariko banongera umusaruro mu kazi.

Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ahuza ibigo bitandukanye mu mikino inyuranye irimo gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi, gusimbukira mu mufuka n’indi.

Yabereye kuri Stade ya Bugesera mu karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kanama 2022.

Smark yateguye aya marushanwa ivuga ko afasha abakozi kwidagadura no gukora siporo bityo bigatuma bagira ubuzima bwiza bubafasha gutanga umusaruro mu kazi.

Rugikubita amarushanwa yatangiriye mu gusiganwa ku maguru, mu ntera ya metero 100 na 400 mu bagabo n’abagore.

Muri metero 100 mu Bagabo hatsinze Ndayisaba Barack wo muri Real Contractors mu gihe mu Cyiciro cy’Abagore yabaye Umutoni Mary Ange wo muri Isco.

Mu gusiganwa metero 400, Mudahunga Jean Claude wo muri Blue Oceans ni we watsinze mu bagabo naho Mukamana Claudine wo muri NPD Cotraco atsinda mu bagore.

Nyuma ni bwo hakinwe umukino wo kwiruka basimbuka imitego (Haies) ku ntera ya metero 110. Aha mu bagabo, hatsinze Bakareke Gabriel w’Uruganda rwa Inyange Industries mu gihe Nyiransabimana Dorcella ukorera Isco yatsinze mu bagore.

Mu cyiciro cy’abantu ku giti cyabo basoreje ku mukino wo gusimbukira mu mufuka (Sack Race), Ikipe ya Sosiyete ya Isco yongeye guserukirwa neza kuko Dushimimana Rose ari we watsinze mu bagore, Muganintwali Cassin wa Inyange Industries atsinda mu bagabo.

Mu kazi, kimwe mu bihabwa agaciro ni ugukorana nk’ikipe ndetse muri iyi mikino ntabwo byirengagijwe.

Abitabiriye iyi mikino bakinnye nk’ikipe mu kwiruka bahererekanya agakoni (Sprint Medley Relay). Muri iki cyiciro, Inyange Industries na Isco ni zo zitwaye neza.

Mu mukino wo gukurura umugozi (Tug of war) wakinwe mu bagabo gusa, na bwo Isco ni yo yatsinze. Mu gihe Inyange Industries yatsinze mu mukino wa Hamster race.

Muri rusange ikipe yitwaye neza mu mikino yose mu bagore yabaye Isco kuko yatwaye imidali itatu ya zahabu, ibiri ya feza n’umwe w’umuringa.

Inyange Industries yabaye nziza mu bagabo aho yegukanye imidali itatu ya zahabu n’ibiri ya feza.

Muri rusange, ikipe yitwaye neza mu byiciro byose mu bagabo n’abagore yabaye Isco.

Hamster race ni umukino utangaje
Umukino wo gusimbukira mu mufuka (Sack Race) wanyuze benshi
Umutoni Ange yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 100
Isco yatwaye imidali irindwi muri rusange
Isco yabaye ikipe y'Irushanwa Isco yabaye ikipe y'Irushanwa Inter Company Relays 2022
Inyange Industries yabaye ikipe yitwaye neza mu bagabo
Bakareke Gabriel wa Inyange Industries yegukanye umudali
Imikino yabereye kuri Stade ya Bugesera

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .