Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ahuza ibigo bitandukanye mu mikino inyuranye irimo gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi, gusimbukira mu mufuka n’indi.
Yabereye kuri Stade ya Bugesera mu karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kanama 2022.
Smark yateguye aya marushanwa ivuga ko afasha abakozi kwidagadura no gukora siporo bityo bigatuma bagira ubuzima bwiza bubafasha gutanga umusaruro mu kazi.
Rugikubita amarushanwa yatangiriye mu gusiganwa ku maguru, mu ntera ya metero 100 na 400 mu bagabo n’abagore.
Muri metero 100 mu Bagabo hatsinze Ndayisaba Barack wo muri Real Contractors mu gihe mu Cyiciro cy’Abagore yabaye Umutoni Mary Ange wo muri Isco.
Mu gusiganwa metero 400, Mudahunga Jean Claude wo muri Blue Oceans ni we watsinze mu bagabo naho Mukamana Claudine wo muri NPD Cotraco atsinda mu bagore.
Nyuma ni bwo hakinwe umukino wo kwiruka basimbuka imitego (Haies) ku ntera ya metero 110. Aha mu bagabo, hatsinze Bakareke Gabriel w’Uruganda rwa Inyange Industries mu gihe Nyiransabimana Dorcella ukorera Isco yatsinze mu bagore.
Mu cyiciro cy’abantu ku giti cyabo basoreje ku mukino wo gusimbukira mu mufuka (Sack Race), Ikipe ya Sosiyete ya Isco yongeye guserukirwa neza kuko Dushimimana Rose ari we watsinze mu bagore, Muganintwali Cassin wa Inyange Industries atsinda mu bagabo.
Mu kazi, kimwe mu bihabwa agaciro ni ugukorana nk’ikipe ndetse muri iyi mikino ntabwo byirengagijwe.
Abitabiriye iyi mikino bakinnye nk’ikipe mu kwiruka bahererekanya agakoni (Sprint Medley Relay). Muri iki cyiciro, Inyange Industries na Isco ni zo zitwaye neza.
Mu mukino wo gukurura umugozi (Tug of war) wakinwe mu bagabo gusa, na bwo Isco ni yo yatsinze. Mu gihe Inyange Industries yatsinze mu mukino wa Hamster race.
Muri rusange ikipe yitwaye neza mu mikino yose mu bagore yabaye Isco kuko yatwaye imidali itatu ya zahabu, ibiri ya feza n’umwe w’umuringa.
Inyange Industries yabaye nziza mu bagabo aho yegukanye imidali itatu ya zahabu n’ibiri ya feza.
Muri rusange, ikipe yitwaye neza mu byiciro byose mu bagabo n’abagore yabaye Isco.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!