00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pierre Rolland yegukanye etape ya 6 ya Tour du Rwanda 2021, Eyob Metkel atakaza umwenda w’umuhondo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 7 May 2021 saa 09:01
Yasuwe :

Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels ni we wegukanye etape ya Gatandatu ya Tour du Rwanda 2021 yahagurukiye kuri Kigali Convention Centre hakinwa umunsi wayo wa gatandatu kuri uyu wa Gatanu, mu gace kasorejwe kuri Mont Kigali (Norvège) ku ntera y’ibilometero 152,6.

Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu akoresheje amasaha atatu, iminota itandatu n’amasegonda atatu nyuma yo gusiga abandi ubwo bari bageze mu Karere ka Rulindo (Kanyinya).

Eyob Metkel wakoze impanuka mu mvura nyinshi yaguye abakinnyi bamanuka muri Rulindo, yahise atakaza umwenda w’umuhondo.

Urutonde rusange ruyobowe n’umunya-Espagne ukinira Total Directe Energie, Rodriguez Martin Christian, umaze gukoresha amasaha 20, iminota 38 n’amasegonda 10 mu gihe Eyob yahise afata umwanya wa 19 aho asigwa iminota ine.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric, aho ari ku mwanya wa 24 asigwa iminota icyenda n’amasegonda 58 na Rodriguez wa mbere.

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi hakinwa agace ka karindwi kagizwe n’ibilometero 4,5, aho abakinnyi bazasiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

  Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya Gatandatu :

  • Umukinnyi wegukanye agace ka gatandatu: Rolland Pierre (B&B Hotels):
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie):
  • Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Goytom Tomas (Eritrea):
  • Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Alan Boileau (B&B Hotels):
  • Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Zerai Nahom (Eritrea):
  • Ikipe yitwaye neza uyu munsi igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels :

Abakinnyi ba mbere nyuma ya etape ya Gatandatu

  1. Rolland Pierre (B&B Hotels, Fra) 03h46’03’’
  2. Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, Fra) 03h46’53’’
  3. Van Engelen Adne (Bike Aid, Ned) 03h48’39’’
  4. Teugels Lennert (Tarteletto – Isorex, Bel) 03h48’48’’
  5. Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie, Esp) 03h49’03’’
  6. Piccoli James (Israel Start-Up Nation) 03h49’08’’
  7. Boileau Alan (B&B Hotels P/B KTM), 03h49’10’’
  8. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Side), 03h49’14’’
  9. Pacher Quentin (B&B Hotels P/B KTM) 03h49’34’’
  10. Zerai Nahom (Eritrea) 03h49’34’’ ’’
  11. Umba Lopez Abner Santiago (Androni Giocattoli – Side) 03h49’38’’ 03’35’’
  12. Main Kent (Protouch, RSA) 03h49’41’’
  13. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Cycling Team), 03h49’41’’ ’’
  14. Hoehn Alex (Wildlife Generation Pro) 03h49’44’’
  15. Sevilla Rivera Oscar Miguel (Team Medellin) 03h49’47’’ 03’44’’
  16. Bisolti Alessandro (Androni Giocattoli – Side) 03h50’12’’ 04’09’’
  17. Mugisha Samuel (Rwanda) 03h50’20’’ 04’17’’
  18. Gaillard Marlon (Total Direct Energie, Fra) 03h50’21’’ 04’18’’
  19. Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin – EPM), 03h50’29’’ 04’26’’
  20. Bergström Frisk Erik (Bike Aid) 03h50’29’’ ’’

Urutonde rusange nyuma y’agace ka Gatandatu (Ibihe barushwa n’uwa mbere)

  1. Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie) 20h38’10’’
  2. Piccoli James (Israel Start-Up Nation, CAN) 20h38’17’’ (07’’)
  3. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Siderm) 20h38’23’’ (13”)
  4. Pacher Quentin (B&B Hotels P/B KTM, Fra) 20h38’43’’ (33’’)
  5. Boileau Alan (B&B Hotels P/B KTM, Fra) 20h38’46’’ (36’’)
  6. Hoehn Alex (Wildlife Generation Pro Cy, USA) 20h38’53’’ (43’’)
  7. Zerai Nahom (Eritrea) 20h38’57’’ (47’’)
  8. Sevilla Rivera Oscar Miguel (Team Medellin – EPM, Esp) 20h39’01’’ (51’’)
  9. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Cycling Team, Col) 20h39’06’’ (56’’)
  10. Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, Fra) 20h39’10’’ (01’00’’)
  11. Main Kent (Protouch, RSA), 20h39’48’’ (01’38’’)
  12. Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin – EPM, Col) 20h39’54’’ (01’44’’)
  13. Van Engelen Adne (Bike Aid, Ned), 20h40’51’’ (02’41’’)
  14. Ormiston Callum Protouch Rsa 20h41’11’’ (03’01’’)
  15. Umba Lopez Abner Santiago Androni Giocattoli - Siderm Col 20h41’14’’ (03’04’’)
  16. Marchand Gianni Tarteletto - Isorex Bel 20h41’14’’ (03’04’’)
  17. Teugels Lennert (Tarteletto – Isorex, Bel), 20h41’18’’ (03’08’’)
  18. Bergström Frisk Erik (Bike Aid, Swe) 20h41’26’’ (03’16’’)
  19. Eyob Metkel (Terengganu Cycling Team, Eri), 20h42’10’’ (04’00’’)
  20. Gaillard Marlon (Total Direct Energie, Fra) 20h43’54’’ (05’44’’)

 13:06: PIERRE ROLLAND YEGUKANYE ETAPE YA GATANDATU YA TOUR DU RWANDA 2021

Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels ni we usesekaye bwa mbere kuri Mont Kigali. Yakurikiwe na Vuillermoz Alexis ukinira Direct Energie, yamusize amasegonda 50.

12:40: Abakinnyi bari mu gikundi bigabanyijemo amatsinda atatu gusa basizwe iminota itanu n’amasegonda 34 na Pierre Rolland uri imbere.

 12:32: Pierre Rolland wasize abandi bose ageze i Kanyinya, ari kwitegura kumanuka i Shyorongi.

 12:28: AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI WA GAKO ku kilometero cya 121,1 yegukanywe na:

1.Rolland Pierre
2.Teugels Lennert
3.Van Engelen Adne
4.Vuillermoz Alexis

 12:10 Imvura yatangiye kujojoba i Kigali

Etape ya Gatandatu yahagurukiye mu Mujyi wa Kigali, ikanyura Gatsata, Gicumbi, kwa Nyirangarama igakomereza Shyorongi mbere yo gukomeza kuri Magerwa, igasoreza Mont Kigali.

Mu gihe habura isaha ngo umukinnyi wa mbere agere aho iyi etape isorezwa, imvura yatangiye kujojoba kuva i Shyorongi.

Ikirere kibuditse imvura ku buryo ishobora no gukomeza kugwa.

 11:49: AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI ATANGIWE KURI NYIRANGARAMA ku kilometero cya 100,9, yegukanywe na:

1.Rolland Pierre
2.Teugels Lennert
3.Roldan Ortiz Weimar Alfonso

11:29: Hamaze gukorwa ibilometero 82, abasiganwa bageze ku musozi wa Tetero mu muhanda Gicumbi - Base: Bagiye kumanuka ahantu hacuramye cyane kandi harimo amakorosi.

 Andi mafoto y’isiganwa

11:14: Umwe muri barindwi bayoboye isiganwa yabacitse agenda wenyine. Ubu ikinyuranyo kingana n’umunota umwe n’amasegonda 15 hagati yabo n’igikundi.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA MBERE YEGUKANYWE NA:

1. Teugels Lennert
2. Van Engelen
3. Alexis Vuillermoz
4. Pierre Roland

10:42: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 58,8. Abakinnyi barindwi bari kwitegura kwinjira mu Rukomo ahatangirwa neza amanota y’agasozi ka mbere. Igikundi cyasizwe ho 1’25".

  Eyob Metkel wahagurukanye umwambaro w’umuhondo ari kumwe n’abandi mu gikundi

10:35: Abakinnyi bari mu gikundi ni bwo bageze mu Rukomo. Muri bo harimo na Eyob Metkel ukinira Terengganu Cycling Team yo muri Malaysia.

10:33: Abakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi ho 1’40". Aba barindwi ni Pierre Roland (B&B Hotels), Alex Vuillermoz (Total Direct Energie), Vahtra Norman (Israel Start Up Nation), Van Engelen (Bike Aid), Roldan Artiz (Medellin), Alessandro Bisolti (Androni) na Teugels Lennert (Tarteletto).

10:25: Abasiganwa bageze mu Rukomo, ni mu Karere ka Gicumbi. Ba bakinnyi barindwi ni bo bakiri imbere.

10:23: Ba bakinnyi barindwi bari imbere bakomeje gusiga igikundi kuko ubu ikinyuranyo cyageze ku minota ibiri. Abari imbere bageze Kigoma.

  Abakinnyi bari imbere bayobowe na Lennert Teugels

Umukinnyi uhagaze neza mu guterera imisozi wambaye umwambaro utangwa na COGEBANQUE, Lennert Teugels ukinira Tarteletto-Isorex ni we uyoboye abakinnyi barindwi bari imbere.

Aba basize igikundi ho amasegonda 42. Ubu bari kuzamuka umusozi wa Kigoma mu Karere ka Gicumbi, ahatangirwa amanota y’umusozi wa mbere.

10:16: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 41 bageze mu Kadobogo mu Murenge wa Kageyo ho muri Gicumbi. Abakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 42.

  Ubusesenguzi bwa Sempoma Félix kuri etape ya gatanu n’iya gatandatu:

Ku ruhande rw’umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yabwiye IGIHE ko isiganwa ry’uyu munsi riraba rikomeye nyuma y’uko bamwe batuje bagasa n’abaruhukira mu gace Nyagatare- Kigali kanyuze ahatambika.

Mbere y’isiganwa ryo ku wa Kane, yavuze ko mu gihe byagora abakinnyi be gucomoka, bazategereza uyu munsi wo ku wa Gatanu uzanyura ahantu hazamuka.

Ati “Gucomoka byanze twategereza nk’abandi bose, tukazaharira umunsi w’ejo [uyu munsi] kuko ni umunsi ukomeye tuzajya i Gicumbi, tugasubira Nyirangarama, tukazasoreza kuri Mont Kigali. Ni umunsi ugoranye, uyu munsi abakinnyi bacu bashobora kugendana n’abacomotse ariko uyu munsi usa n’uwo kuruhuka, ni uwo kudakoresha imbaraga nyinshi cyane tuzigamira ejo.”

10:12: Ba bakinnyi bane bari imbere basize igikundi ho amasegonda 48. Ikinyuranyo kiri kugenda kigabanuka.

10:10: Abakinnyi bane barimo Teugels Lennert, Van Engelen, Rolland Pierre na Alessandro Bissolti ni bo bayoboye isiganwa. Basize igikundi ho amasegonda 54.

  Ni iki gishya muri Tour du Rwanda 2021?

Ku wa 28 Gashyantare 2021 ni bwo twari kuba tumenye uwegukanye irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2021. Ryari kuba ryaratangiye tariki 21 Gashyantare ariko kubera ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus, ryaje guhindurirwa amatariki, rishyirwa ku wa 2-9 Gicurasi 2021.

Muri iri rushanwa hari byinshi byahindutse mu mitegurire yaryo birimo igabanuka ry’abafana, iyubahirizwa ry’ingamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus no kwirinda ikwirakwira ryayo.

  Abafana baragabanutse

Byari bimenyerewe ko muri iri rushanwa ryigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi, imihanda ikubita ikuzura (ku mpande) kuva ku mukambwe kugeza ku mwana. Ubu si ko bimeze. Kubera Coronavirus ikigaragara hirya no hino, ingamba zikaze zo kuyirinda n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse, igare rirafanwa n’abantu mbarwa.

  Abakinnyi ntibakisinyira

Mbere byari bizwi ko buri mukinnyi ugiye guhatana muri iri rushanwa abanza agasinyana amasezerano na FERWACY ko yemeye gukina agace (etape/stage) runaka ndetse ko ari bwubahirize amabwiriza agenga iri rushanwa. Kubera icyorezo cya Coronavirus, si ko bikimeze, kuko umukinnyi yerekana nimero yambaye ku mupira, abahagarariye ikipe akinamo bagasinya mu mwanya we.

  Kwipimisha Coronavirus ni itegeko

Ku muntu wese ufite aho ahuriye n’imitegurire cyangwa imigendekere y’iri rushanwa, yaba umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, umutumirwa wese, umuterankunga cyangwa undi wese ufite akazi muri iri rushanwa, agomba kuba yaripimishije Covid-19 hakoreshejwe uburyo “Saliva PCR”. Umuntu udafite igisubizo cya RBC cyerekana ko ari muzima, hari nyirantarengwa imubuza kugira aho yahurira n’abandi bakozi ndetse n’abayobozi baba bitabiriye iri rushanwa.

  Icyayi cy’u Rwanda kiranyobwa cyane

Mu myaka yagiye itambuka, Ikigo gishinzwe guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ibinyujije mu kirango cy’Icyayi cy’u Rwanda (Rwanda Tea) yatangaga icyayi ku bantu bitabiriye irushwanwa, nta kiguzi, kugira ngo barusheho kukimenya no kugikunda cyangwa kugikundisha abandi. Uyu mwaka, Icyayi cy’u Rwanda cyarushijeho kunyobwa aho isiganwa ryanyuze hose kuko ni izimano rihabwa abitabiriye Tour du Rwanda.

  AMANOTA YA SPRINT YA MBERE YATANGIWE KU GASEKE yegukanywe na:

1. Goytom Tomas (Eritrea)
2.Teugels Lennert (Tarteletto-Isorex)
3. Hivert Jonathan (B&B Hotels)

09:54: Abakinnyi batatu barimo Hivert Jonathan wa B&B Hotels na TEUGELS Lennert wa Tarteletto - Isorex ni bo binjiye mu Karere ka Gicumbi bari imbere.

  Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko bagira inama abantu kutagendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi.

Ati “Murabizi ko muri ibi bihe guhererekanya amafaranga bishobora kuba ingaruka zo kwandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card ni amakarita yagufasha kwishyura mu Rwanda no hanze ndetse no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizabarinda kugendana ibifurumba by’amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.’’

Iyi Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose ba Cogebanque.

Ati “Ihabwa ababishaka, ikaba ihendutse kandi inogeye buri wese. Iguhesha uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.’’

Iyamuremye yasabye Abanyarwanda kugendana mu rugendo rugamije kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Abantu nibaze tubahe inguzanyo n’izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by’imari impamo.’’

Cogebanque ifite konti zitandukanye zifasha abantu kwizigamira no kunogerwa na serivisi z’imari.

09:46: Abakinnyi batatu bacomotse basiga abandi. Ubu bamaze kugers Cyamutara mbere yo kwinjira mu Karere ka Gicumbi.

09:37 Abakinnyi baracyagendera mu gikundi, hari abari bagerageje gucomoka, ariko bahita bagarurwa.

 Eyob Metkel aragumana umwenda w’umuhondo?

Mu gihe hasigaye uduce dutatu gusa ngo irushanwa ry’uyu mwaka rirangire, Komiseri Ntiyamira Jean Sauveur, yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ubu bikigoye kwemeza uzatwara Tour du Rwanda 2021, ariko hari ishusho byamaze kugaragaza.

Yakomeje avuga ko kuba Eyob Metkel yambaye umwenda w’umuhondo bidasobanuye ko ari we uzatwara irushanwa ry’uyu mwaka.

Ati “Ibyo ntiwabishyiraho akadomo, ahubwo ni akabazo ukurikije amasegonda abiri yashyizemo n’ukuntu tuzarangiriza ku musozi wa Norvège ukomeye, wenda ikipe ye ishobora kumufasha, ariko hariya bisaba kwirwanaho. Ubu ntushobora kwemeza uzatwara Tour du Rwanda, ariko ikigaragara ni uko iri hagati y’abakinnyi batanu bari imbere gusa, umwe azavamo ayitware.”

09:20: Ibihe bitangiye kubarwa. Abakinnyi bagiye gukora ibilometero 152,6 guhera mu Gatsata, kuzamuka i Gicumbi, kumanuka kuri Base- Nyirangarama- Shyorongi- Ruliba no kuzamuka Mont Kigali ahazwi nka Norvege.

  Niyonshuti Adrien: Aka gace gashobora gutuma bamwe amahirwe yabo arangira cyangwa bakayashimangira:

Umutoza wa SACA, Niyonshuti Adrien wakinnye uyu mukino nk’uwabigize umwuga no ku rwego rw’amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi (World Tour), yabwiye IGIHE ko aka gace ari kumwe mu dukomeye ndetse gashobora gushyira akadomo ku cyizere cya bamwe cyo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

Ati “Kwinjira muri Kigali bizaba bigoranye cyane kuko etapes ebyiri zo muri Kigali; iyo kuzenguruka izarangirira Mont Kigali ni etape umuntu wese kuva kuri Ruliba kugeza hariya hejuru ku gasongero ka Mont Kigali n’iyo baba bagusize iminota ibiri, ushobora guhita ubura ‘maillot jaune’ ubaye utari umuzamutsi.”

 Imitere y’agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021

Ibihe biratangirira kubarwa kuri Sitasiyo SP mu Gatsata, abakinnyi bafate umuhanda uzamuka i Gicumbi.

Amanota ya mbere ya ‘sprint intermediaire’ aratangirwa ku Gaseke, aya nyuma atangirwe kuri Nyirangarama.

Amanota ya mbere yo kuzamuka aratangirwa i Gicumbi mbere yo kugera i Kageyo, aya kabiri atangirwe i Gako mu gihe aya nyuma ari ay’indyankurye atangirwa Norvège kuri Mont Kigali ahasorezwa isiganwa.

09:00 Isiganwa riratangijwe: Abakinnyi bagiye gukora ibilometero 8,4 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe kuri sitasiyo SP mu Gatsata.

08:55: Amakipe n’abakinnyi bamaze kwitegura guhaguruka kuri Kigali Convention Centre. Abakinnyi barabanza gukora ibilometero 8,4 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

- Abakinnyi bambaye imyenda yihariye nyuma y’umunsi wa gatanu:

  • Umukinnyi watwaye etape wahemwena Mutzig: Alan Boileau (B&B Hotels)
  • Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Nahom Zerai (Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .