00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara Super Cup (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 August 2022 saa 07:55
Yasuwe :

AS Kigali yongeye gutwara APR FC igikombe cya Super Cup, biba inshuro ya gatatu ikipe y’Umujyi wa Kigali itsinda iy’ingabo.

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali yatsinze APR FC kuri penaliti 5-3. Ni umukino waranzwe no kwihagararaho cyane byatumye utaryoha nkuko abantu bari bawiteze.

Ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza mu kirere Niyibizi Ramadhan wigaragaje muri uyu mukino, maze agerageza guhindukira agana mu izamu bamutegera mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti.

Ni penaliti abakinnyi ba AS Kigali batemeraga gusa Byiringiro Lague yaje kuyitera mu maboko y’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Nta bundi buryo bukomeye bwagaragaye mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri nabwo nta mpinduko zikomeye zabayemo. Hari aho Haruna Niyonzima yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso imbere, akata agapira kashyizweho umutwe na Shaban Hussein warobye umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 68 kapiteni Manishimwe ku mupira wari uturutse kuri Mugunga Yves, yateye ishoti adahagaritse ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Ntwari Fiacre.

Ku munita wa 77 Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yarahawe na Haruna Niyonzima , yakorewe ikosa inyuma y’uruga rw’amahina iburyo havamo Coup Franc yatewe na Haruna Niyonzima, maze Shaban Hussein ashyiraho umutwe ariko uca hejuru y’izamu gato.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Umukino wasabye iminota 30 y’inyongera nayo itagize icyo itanga. Haje kwitabazwa penaliti birangira As Kigali itsinze penaliti eshanu kuri eshatu za APR FC.Ishimwe Christian wahoze muri AS Kigali niwe warase penaliti ya gatatu ya APR FC.

Ubaye umukino wa gatatu wikurikiranya APR FC idatsinda AS Kigali. AS Kigali itwaye Super Cup ya kabiri yikurikiranya nyuma y’iheruka ya 2019.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel asuhuzanya na mugenzi we Haruna Niyonzima wa AS Kigali
Ni umukino wari ishiraniro cyane
Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, mu barebye uyu mukino
Abafana ba AS Kigali bari bakereye gushyigikira ikipe yabo
Aba-hooligans ba APR FC bari bafite amashagaga mbere y'umukino
AS Kigali yatwaye Super Cup, yisubiza igikombe yaherukaga kwegukana mu 2019
Byari ibyishimo by'ikirenga ubwo abakinnyi n'abayobozi ba AS Kigali biteguraga gukora ku gikombe

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .