Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali yatsinze APR FC kuri penaliti 5-3. Ni umukino waranzwe no kwihagararaho cyane byatumye utaryoha nkuko abantu bari bawiteze.
Ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza mu kirere Niyibizi Ramadhan wigaragaje muri uyu mukino, maze agerageza guhindukira agana mu izamu bamutegera mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti.
Ni penaliti abakinnyi ba AS Kigali batemeraga gusa Byiringiro Lague yaje kuyitera mu maboko y’umunyezamu Ntwari Fiacre.
Nta bundi buryo bukomeye bwagaragaye mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri nabwo nta mpinduko zikomeye zabayemo. Hari aho Haruna Niyonzima yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso imbere, akata agapira kashyizweho umutwe na Shaban Hussein warobye umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 68 kapiteni Manishimwe ku mupira wari uturutse kuri Mugunga Yves, yateye ishoti adahagaritse ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Ntwari Fiacre.
Ku munita wa 77 Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yarahawe na Haruna Niyonzima , yakorewe ikosa inyuma y’uruga rw’amahina iburyo havamo Coup Franc yatewe na Haruna Niyonzima, maze Shaban Hussein ashyiraho umutwe ariko uca hejuru y’izamu gato.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Umukino wasabye iminota 30 y’inyongera nayo itagize icyo itanga. Haje kwitabazwa penaliti birangira As Kigali itsinze penaliti eshanu kuri eshatu za APR FC.Ishimwe Christian wahoze muri AS Kigali niwe warase penaliti ya gatatu ya APR FC.
Ubaye umukino wa gatatu wikurikiranya APR FC idatsinda AS Kigali. AS Kigali itwaye Super Cup ya kabiri yikurikiranya nyuma y’iheruka ya 2019.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!