00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Man U yikoreje abafana amaboko, FC Barcelona ibataba mu nama: Ibyaranze imikino i Burayi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 August 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona z’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi zakomeje gukinwa, aho amakipe amwe n’amwe yitwaye neza andi ababaza abafana bayo bikomeye.

Ku Gatandatu ni bwo habaga imikino ikomeye harimo uwahuje Arsenal FC yari yakiriye Leicester City warangiye iyi kipe y’i Londres itsinze ibitego (4-2).

Nyuma y’umukino, Gabriel Jesus watsinze ibitego bibiri ku ruhande rwa Arsenal FC, yavuze ko yashimishijwe n’ibyo yakoze ariko yifuzaga ibirenze.

Yagize ati “Nifuzaga gutsinda ibitego bine, nk’uko nari nabibwiye bagenzi banjye turi mu rwambariro.”

Kuri uyu munsi kandi Manchester City nk’ibisanzwe yabonye amanota atatu iyakuye kuri AFC Bournemouth iyitsinze ibitego 4-0. Ni ibitego byatsinzwe na Ilkay Gundogan, Kevin De Bruyne, Phil Foden na Jefferson Lerma witsinze.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Manchester ni na yo yasoje umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Bwongereza iri ku mwanya wa mbere.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu kandi abafana ba Manchester United ntibazibagirwa iryo joro kuko ryari nk’icuraburindi kuri bo nyuma yo kunyagirwa na Brentdord.

Mu gice cya mbere cy’umukino ni bwo iyi kipe yari imaze kwinjizwa ibitego bine, ku makosa bwite y’abakinnyi.

Buri mufana wese wa Manchester United ntiyatekerezaga ko yakwibona ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona aho iyi kipe ari yo irimo umwenda w’ibitego byinshi.

Mu kiganiro Erik Ten Hag utoza Manchester United yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino yavuze ko abakinnyi afite bakeneye izindi mbaraga zibunganira.

Yagize ati “Biragoye kubyakira uburyo dutsinzwe mu gice cya mbere. Gusa icyo dukeneye muri aka kanya n’abakinnyi bakomeye kuruta abo dufite. Abo turi gushaka nibaboneka tuzitwara neza nta kabuza.’’

Imikino yakomeje ku Cyumweru aho Ikipe ya Chelsea FC yatungurwaga ikabona inota rimwe ku kibuga cyayo cya Stamford Bridge nyuma yo kunganya na Tottenham Hotspur.

Chelsea FC yatsindiwe na Kalidou Koulibaly na Reece James naho Tottenham itsindirwa na Pierre Hojbjerg na Harry Kane.

Nyuma y’umukino habayeho gushyamirana hagati y’umutoza Thomas Tuchel wa Chelsea FC na Antonio Conte wa Tottenham, birangira buri wese ahawe ikarita y’umutuku, umukino wamaze kurangira.

Muri Espagne, Barcelona FC mu gihe ikiraranganya amaso ku isoko ry’abakinnyi, yatsikiye mu rugendo rwayo rwa shampiyona inganya na Rayo Vallecano ubusa ku busa.
Iyi kipe iri kunganya mu gihe umutoza wayo Xavi Hernandez agaragaza ko haricyo Messi yagaruka akamufasha mu ikipe ye.

Mu gihe mukeba yatsikiraga, Real Madrid yitwaye neza itsinda Almeria ibitego bibiri kuri kimwe (1-2).

Ikipe ya Almeria ni yo yabanje igitego cyatsinzwe na Largie Ramazani mu gice cya mbere, naho ibitego bya Real Madrid byagiyemo mu gice cya kabiri bitsindwa na Lucas Vazquez na David Alaba.

Umunsi wa mbere wa shampiyona wasize Villareal ari yo iri ku mwanya wa mbere naho Real Madrid iri ku mwanya wa gatatu.

Mu Butariyani, AC Milan yatsinze Udinese ibitego 4-2, byinjijwe na Theo Hernandez kuri penariti, Ante Rebic [2] ndetse na Brahim Diaz. Ibitego bya Udinese byatsinzwe na Rodrigo Becao na Adam Masina.

Muri Serie A kandi ikipe ya Internazionale Milano (Inter Milan) yatsinze Lecce ibitego 2-1. Ibitego bya Inter byatsinzwe na Romelu Lukaku nyuma yo kugaruka muri iyi kipe na Denzel Dumfries. Naho icy’impozamarira cya Lecce cyinjijwe na Assan Ceesay.

Muri Bundesliga yo mu Budage, ikipe ya Bayern München yakomeje kuguma ku mwanya wa mbere. Iyi kipe yatsinze ibitego bibiri ku busa Wolfsburg, ibifashijwemo na Jamal Musiala na Thomas Muller.

Mu Bufaransa, Ligue 1 yakomezaga ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Montpellier ibitego 5-2. Byatsinzwe na Kylian Mbappé, Neymar, Renato Sanches na Falaye Sacko witsinze.

Ibitego bya Montpellier byatsinzwe na Wahbi Khazri na Enzo Tchato.

Uyu mukino warangiye ugaragaje umwuka mubi uri hagati ya Neymar na Mbappé nyuma yo gushwanira penaliti.

Manchester United iracyari mu gihirahiro cy'aho yerekeza
Ikipe ya Man City ni yo iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu
Gushyamirana kwa Conte na Tuchel mu byaranze icyumweru
Gabriel Jesus yitwaye neza ku mukino we wa mbere yakiniye kuri Emirates Stadium
FC Barcelona yananiwe kubona amanota atatu kuri Rayo Vallecano
Bayern Munchen yanyagiye Wolfsburg ibitego bitanu kuri bibiri
Romelu Lukaku agisubira muri Inter Milan yatsinze igitego
Umukino wagaragaje ko Neymar na Mbappé batameranye neza
Real Madrid yitwaye ku mukino wayo wa mbere muri La Liga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .