00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri bamwe mu bakinnyi bakomeye bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 April 2024 saa 12:58
Yasuwe :

Imyaka 30 irashize u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguyemo abarenga miliyoni igasenya ubuzima bwose bw’igihugu.

Imikino na yo ntiyasigaye kuko abari bayigize nk’abakinnyi n’abatoza nabo bishwe urw’agashinyaguro.

Abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni benshi cyane ariko muri iyi nkuru turagaruka ku bari bakomeye cyane bishwe muri icyo gihe.

Ntarugera Emmanuel (Gisembe)

Umwe mu bakinnyi bari bakunzwe kandi bazwi cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni Ntarugera Emmanuel wamamaye nka Gisembe mu mukino wa Basketball.

Uyu mukinnyi yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu 1961, yitaba Imana mu 1994 yishwe muri Jenoside.

Yakinaga muri Espoir BBC y’iwabo. Abamubonye mu kibuga bahamya ko yari umwe mu bakinnyi b’abahanga bariho icyo gihe cyane ko yabifashwagamo n’indeshyo ye kuko yareshyaga na metero ebyiri.

Uyu mugabo kandi yaje kwitirirwa Irushanwa ryo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball rizwi nka ‘Gisembe Memorial Tournament’.

Ntarugera Emmanuel uzwi nka Gisembe (umuremure mu bahagaze) ari kumwe na bagenzi be muri Espoir BBC mu 1989

Rudasingwa Martin

Myugariro Rudasingwa Martin wakiniraga Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakurikiraga iyi kipe y’i Nyamirambo muri icyo gihe, bahamya ko yari muri bakinnyi beza kubera imikinire yuje ubwenge, imbaraga ndetse n’amayeri y’umupira.

Myugariro Rudasingwa Martin ahereza umuyobozi igikombe

Sebalinda Ngoga Dominique

Biragoye kuganira n’abakurikiye Volleyball hagati ya 1986 kugera mu 1994 ngo babure kukubwira izina Sebalinda Ngoga Dominique.

Sebalinda yari umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarareshyaga na metero ebyiri.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Groupe Scolaire Officiel de Butare, Kaminuza y’u Rwanda, P.S. Kabgayi, Foudres, Kigali Volleyball Club yitwaga Buhiri na Muzinga y’i Burundi. Yabaye no mu Ikipe y’Igihugu hagati ya 1986 na 1994.

Sebalinda yishwe muri Jenoside hamwe n’ababyeyi be bombi, bashiki be babiri na barumuna be babiri.

Volleyball ni imwe mu mikino yashegeshwe na Jenoside cyane kuko muri ibi bihe, abagize umuryango mugari, bibuka abahoze ari abakinnyi n’abayobozi bagera kuri 43.

Sebalinda Ngoga Dominique (iburyo) ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Buregeya Anastase (Masaka)

Buregeya Anastase ni undi mukinnyi ukomeye wahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo watazirwaga Masaka yakinaga mu kibuga hagati mu Ikipe ya Rayon Sports. Abamubonye akina ndetse n’abo bakinanye bahamya ko yari umwe mu bakomeye bari muri shampiyona muri icyo gihe.

Kalisa Innocent (Americain)

Kalisa Innocent watazirwaga (Americain) ni umwe mu bakinnyi bakomeye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakiniraga Rayon Sports.

Uyu mugabo wakinaga nka myugariro ni umwe mu beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda muri icyo gihe nk’uko ahurizwaho na benshi bayikurikiraga.

Gikundiro, ni imwe mu makipe yabuze abakinnyi n’abayobozi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko abazwi bagera kuri 21.

Longin Munyurangabo ni umwe mu bakinnyi bakomeye bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .