00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisports yashyize igorora abana b’u Rwanda bifuza kurukinira

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 April 2024 saa 01:15
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yashyize hanze uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira amakipe y’u Rwanda.

Kuzamura impano z’abakiri bato ni imwe muri gahunda zishyizwemo imbaraga na Minisiteri ya Siporo, aho yashinze amarerero atandukanye imbere mu gihugu ndetse isinyana amasezerano n’andi y’abikorera ndetse n’ibindi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko ubu hari uburyo bwashyizweho buzajya bwifashishwa n’abatuye hanze kandi bakaba bafite impano zagira icyo zimarira u Rwanda.

Yagize iti “Minisiteri ya Siporo irahamagarira Abanyarwanda bose b’aba-sportifs batuye hanze bafite impano kandi bifuza gukinira igihugu cyababyaye mu mikino itandukanye.”

Ubu butumwa bukurikirwa n’umurongo wo kunyuzaho umwirondoro w’uwifuza kuzakinira u Rwanda harimo aho anyuza amazina ye, igihe yavukiye, ubwenegihugu afite, ibindi bihugu yaba yarakiniye ndetse n’ibindi.

Si abakinnyi gusa kuko hari n’ubundi buryo bwakwifashishwa n’abifuza kugira ikindi bafasha amakipe y’u Rwanda mu buryo ubwo aribwo bwose.

Nubwo bimeze bityo ariko kugira ngo umukinnyi yemererwe gukinira u Rwanda hari ibindi bikurikizwa birimo kureba ubushobozi bwabo mu buryo buri tekiniki n’ubushobozi bafite bwo guhagararira u Rwanda.

Abanyarwanda baba hanze bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha ngo bakinire u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .