00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi yafunguye sosiyete ye bwite y’imikino y’amahirwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 April 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife yashinzwe n’Umuhanzi akaba n’umushoramari mpuzamahanga, Mr Eazi, yashyize igorora abanyamahirwe bayo ibashyiriraho urubuga rwo gutega ku mikino itandukanye.

Choplife y’Umunya-Nigeria, Mr Eazi, ni sosiyete y’imikino y’amahirwe ikorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intego zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.

Muri Kanama 2023 ni bwo iyi sosiyete ikomeye ku birebana n’imikino y’amahirwe binyuze kuri internet, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo gukorera muri Côte d’Ivoire n’urwego rureberera imikino y’amahirwe muri icyo gihugu, LONACI.

Aha ni naho yahise itangiriza ku mugaragaro uburyo bwayo bwite bwo gutega, cyane ko iki kigo cyari gisanzwe gikorera ishoramari ryacyo mu bindi bigo Mr Eazi yagiranye nabyo amasezerano.

Uyu muhanzi yagaragaje umunezero wo gushyiraho ubu buryo bwo gutega bwihariye bwa Choplife ndetse ko kubufungurira muri Côte d’Ivoire ari ingirakamaro.

Ati “Nishimiye ko twesheje umuhigo ku isoko ryacu rya gatandatu tugashyiraho Choplife. Birerekana uko turi gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’imikino y’amahirwe.”

“Ubu dutangiye ikiragano gishya mu myidagaduro Nyafurika. Umuco ndetse n’iterambere rya siporo muri Côte d’Ivoire ni amahirwe kuri twe.”

Biciye mu bufatanyabikorwa bukomeye Choplife imaze kumenyekana mu Rwanda, dore ko muri Kanama 2023, yasinyanye amasezerano na Rayon Sports izajya iyambara ku kuboko kw’imyambaro yayo, ndetse ikanerekana ‘Brand Ambassador’ wayo, Faustina Charles Mfinanga [Nandy].

Indi kipe ishorwamo amafaranga ni Sporting Lagos yo muri Nigeria ndetse n’abakinnyi bakina imikino njyarugamba barimo Stephane Fondjo, Maxwell Djantou, Sambo na Ateba Gautier.

Kugeza ubu Choplife ikorana na betPawa bikorera imirimo yabyo mu bihugu bya Ghana, Tanzania, Uganda, Bénin, Côte d’Ivoire n’u Rwanda nkuko bigaragara hano.

Mr Eazi yashyizeho uburyo bushya bwo gutega kuri Choplife

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .