00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkurunziza wa Rayon Sports na Nkusi ’Gogo’ ufana APR FC bibarutse imfura

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 April 2024 saa 03:58
Yasuwe :

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umugore we Nkusi Goreth "Gogo" ufana APR FC bibarutse imfura.

Kuri uyu wa 15 Mata 2024, ni bwo Nkurunziza wahoze ari umunyamakuru wa siporo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agatangaza ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

Ni ubutumwa yatanze buherekejwe n’amagambo ashimira umugore we Nkusi, ati “Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.”

“Urakoze cyane kuri uyu mugore w’intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu. Nishimira gukora ibi byose ndi kumwe na we.”

Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza yari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda,. Yarakoye ku bitangazamakuru nka Isango Star, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi.

Umugore w’uyu mugabo werekeje muri Canada gushaka ubuzima ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports yashimiye Nkusi Goreth "Gogo" babyaranye imfura
Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Goreth bibarutse imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .