00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC na Patriots zageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2024 saa 09:10
Yasuwe :

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 96-66, Patriots nayo itsinda Tigers amanota 64-59 amakipe yombi agera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019, ryatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 rihuza amakipe ane ya mbere mu bagabo n’abagore.

Umwe mu mikino yari itegerejwe cyane ni uwa APR na REG kuko amatsiko yari menshi yo kureba abakinnyi bashya Ikipe y’Ingabo iheruka kugura.

Abo ni Umunyamerika Noel Obadiah n’Umunyamisiri Ahmed Abdullah gusa kuri Obadiah ni we wakinnye gusa.

APR BBC yatangiranye umukino imbaraga itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Noel Obadiah. Uyu mukinnyi yagoye REG cyane kuko agace ka mbere karangiye yatsinze amanota 13.

Mu gace ka kabiri Ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 16.

Ku munota wa gatanu w’aka gace, Mukengerwa Benjamin wa REG yakiniye nabi Dan Kimasa.

Ntabwo Adonis Filer byamushimishije kuko yahise yiruka asunika Mukengerwa undi nawe aramuniga.

Nyuma y’impaka no kubakiza, umusifuzi yahise asohora mu kibuga Mukengerwa na Adonis bari bamaze gushyamirana.

Kuvamo kwa Adonis kwatumye Ntore Habimana abona umwanya wo gukina nawe abyitwaramo neza atsinda amanota menshi.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC ikinyuranyo cy’amanota 30 (59-29).

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe ingufu yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Antino Jackson na Shyaka Olivier bayitsindiraga ariko ntibirambe.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gutsinda amanota menshi ari nako Noel ashimisha abafana. Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG amanota 96-66 isanga Patriots ku mukino wa nyuma.

Ni mu gihe iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma itsinze Tigers BBC amanota 64-59.

Mu bagore, APR WBBC na REG zageze ku mukino wa nyuma kuko Ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler BBC amanota 46-40.

Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu yatsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 76-60.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, aho abagore bazakina saa 18:00, abagabo saa Mbiri z’ijoro muri BK Arena.

Noel Obadiah uheruka kugurwa na APR BBC yagaragaje ikinyuranyo
Zion Styles atera dunk
Noel Obadiah yashimishije abafana cyane
Azolibe Francis agerageza gutsinda
Turatsinze Olivier usanzwe ukinira Espoir BBC yitabajwe na Patriots muri iri rushanwa
Kantore Sandra agerageza gutsinda
Mbere y'umukino hari gufatwa umunota wo Kwibuka abahoze ari abakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakoerewe Abatutsi mu 1994
Tetero Odile ashaka uko yabona inzira yo kunyuzamo umupira
Uwitonze Linda agerageza gutsinda amanota abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .