00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze bite ngo Mayanja waririmbwaga muri Sunrise, mu gihe gito abe arwana no kutamanuka?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Tariki 1 Ugushyingo 2024 nibwo Sunrise FC yatangaje Jackson Mayanja nk’umutoza mushya asimbuye Muhire Hassan wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi.

Byarenze kuba ukwezi kwa buki ab’i Nyagatare bahozwa amarira batangira gutsinda amakipe karahava.

Ibi byatumye Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, ataripfana atangaza ko bari baribeshye ku mutoza, ahubwo bari bakwiye Mayanja kuva mbere.

Icyo gihe yagize ati “Abantu ntibahindutse ariko imikorere yahindutse, biragaragara ko harimo ukuboko k’umutoza. Hari ishyaka, ubushake, ikipe irihuta ndetse ifite inyota yo gutsinda.”

“Nyuma y’imyitozo ibiri gusa yakoresheje, ntitwatinze kubona ko twari twaribeshye ku mutoza ariko nyuma twakoze amahitamo meza.”

Ntibyatinze, tariki 15 Gashyantare 2024 Mayanja yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri kubera umusaruro mwiza yari afite, wajyanaga no kuzamura abana, ibyo ab’i Nyagatare bitaga amata yabyaye amavuta.

Nyuma y’igihe gito, iminsi yatangiye kuba mibi kuri Sunrise FC by’umwihariko mu mikino yo kwishyura kuko mu mikino 12 imaze gukinwa yatsinze ibiri, inganya itatu, itsindwa irindwi by’umwihariko irimo itanu iheruka.

Byaje gupfira he?

Nyuma y’iminsi mike yitwara neza, Sunrise FC yaje kujya mu bihe bibi ndetse ubu iri mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Amakuru ava muri Sunrise FC avuga ko uyu musaruro mubi watewe ni umwuka mubi uri hagati y’umutoza n’abakinnyi bakuru muri iyi kipe.

Bivugwa ko uyu mutoza yabwiye abayobozi be ko iyi kipe ifite abakinnyi benshi bakuze bityo igomba kwita mu kuzamura abana. Aya makuru yageze kuri aba bakinnyi ntiyabashimisha bityo umwuka mubi utangira utyo.

Si ibyo gusa kuko iyi kipe itanashyigikiwe mu buryo bwo kongererwa agahimbazamusyi no guhabwa umushahara mu bice.

Kugeza ubu ku munsi wa 27, Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 26 aho irusha inota Bugesera FC iyikurikiye na Sunrise FC ya nyuma irusha amanota ane.

Mu mikino itatu isigaye ngo shampiyona irangira, Sunrise FC izakira Gorilla FC tariki 28 Mata, isure Amagaju FC ku ya 4 Gicurasi, izasoze yakira Marines FC tariki 11 Gicurasi 2024.

Mu gihe ntagikozwe, iyi kipe yo mu Burasirazuba ishobora kongera kwisanga mu Cyiciro cya Kabiri iherukamo mu 2021.

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yitwaye nabi cyane mu mikino yo kwishyura
Ntagikozwe, Sunrise FC ishobora gusubira mu Cyiciro cya Kabiri iherukamo mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .