00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yashimangiye inzira ya Bugesera FC igana mu manga (Amafoto & Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 April 2024 saa 06:01
Yasuwe :

Bugesera FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1, inanirwa kubona amanota atatu y’ingenzi yari ikeneye kugira ngo ive mu murongo utukura uyiganisha mu Cyiciro cya Kabiri.

Ni umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Mbere y’uko umukino utangira, abawitabiriye babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rayon Sports yatangiranye impinduka kuri uyu mukino cyane ko yabanje mu kibuga Youssef Rhab wari umaze igihe atagaragara muri 11 na Mucyo Didier Junior witwaye neza ku uheruka.

Amakipe yombi kandi yatangiranye imbaraga mu kibuga kuko wabonaga ko umupira uri kuva ku izamu rimwe ugera ku rindi gusa ba myugariro ku mpande zombi bari bahagaze neza cyane, ntibatumaga bagera ku banyezamu.

Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye muri uyu mukino ubwo ku munota wa gatandatu, Youssef Rhab yakinanaga na Charles Bbaale wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience arawufata arawukomeza.

Dushimimana Olivier wa Bugesera FC yazamukanye umupira wenyine aninjira mu rubuga rw’amahina gusa ashatse kuwuhereza Ani Elijah awutanga nabi bituma Ngendahimana Eric akiza izamu vuba vuba.

Nubwo Rayon Sports yasaga n’aho iyoboye umukino kurenza Bugesera FC, abakinnyi bayo bakoraga amakosa menshi cyane mu busatirizi kuko ahanini kumvikana hagati ya Youssef Rhab na Charles Bbaale harimo akabazo.

Ku munota wa 18, Niyomukiza Faustin wa Bugesera FC yahagaze hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri atera ishoti rikomeye ariko kubera amahirwe make rinyura iruhande rw’izamu gato.

Bugesera FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Dushimimana Olivier washyize umupira mu izamu ku mupira yari aherejwe na mugenzi we Ani Elijah ariko habayeho uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Rayon Sports yashatse kwishyura mu mpera z’igice cya mbere, Tuyisenge Arsène atera umupira mu izamu n’umutwe ariko Niyongira ariterera awushyira hejuru y’izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye Bugesera FC iri imbere n’igitego 1-0, ariko icya kabiri gitangirana imbaraga kuri Rayon Sports yashakaga kwishyura iza no kubigeraho ku munota wa 52 gitsinzwe na Ngendahimana Eric.

Iki ni igitego cyongereyemo imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports batangira gukinana neza mu kibuga hagati ku buryo Bugesera FC yatangiye kubona umupira gacye cyane.

Uyu muvuduko Rayon Sports yawukomerejeho kugeza itsinze ikindi gitego ku munota wa 64 gishyizwemo na Charles Bbaale.

Nyuma y’iki gitego, Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yakoze impinduka akuramo Mvuyekure Emmanuel wagize ikibazo ashyiramo Mugisha François wongereye imbaraga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 72, Bbaale witwaye neza kuri uyu mukino yahushije igitego cyari kuba ari icya gatatu ubwo yateraga ishoti rinini gusa ntiryajya mu izamu rikubita igiti cyaryo rirarenga.

Umukino warangiye Rayon Sports yambuye amanota atatu Bugesera FC ku bitego 2-1, ndetse amakipe yombi agiye gutegura umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kubera kuri iyi Stade ya Bugesera ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024.

Abafana bari bake mu ntangiriro z'umukino
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports basohokaga mu rwambariro
Mbere yo kwinjira mu kibuga abakinnyi ba Rayon Sports babanje gusenga
Abanyezamu ba Rayon Sports bishyushya
Mvuyekure Emmanuel wa Rayon Sports yishyushya mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi ba Bugesera FC babanje guhabwa inama mbere yo gutangira kwishyushya
Ubwo Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yageraga ku kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga bari kwishyushya
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Vincent Adams wa Bugesera FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports bahabwa amabwiriza n'abasifuzi
Umukino wabereye kuri Stade y'Akarere ka Bugesera
Abakunzi ba Rayon Sports ntibishimiye kubanzwa igitego na Bugesera FC
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bayiherekeje mu Bugesera
Nsabimana Aimable wa Rayon Sports amaze kugerageza uburyo bw'igitego ku izamu rya Bugesera FC
Umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience yakuyemo umupira wabazwe umukino ugitangira
Bugesera FC yatsindiwe iwayo
Abafana batangiye kwiyongera mu gice cya kabiri
Ngendahimana Eric yasubije Rayon Sports mu mukino
Mucyo Didier yabonye umwanya wo kubanza mu kibuga
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yibaza ku misifurire
Muhire Kevin wa Rayon Sports ahanganiye umupira na Dushimimana Olivier wa Bugesera FC
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yari afite icyizere ko ikipe ye iza kwishyura igitego yatsinzwe
Rayon Sports yavuye inyuma yishyura igitego inarenzaho ikindi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Muhire Kevin yahanganye na Bugesera FC cyane cyane mu kibuga hagati
Abafana ba Bugesera FC bababajwe no gutakaza amanota y'ingenzi
Abafana ba Rayon Sports banejejwe no gukura amanota atatu i Bugesera
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yakurikiye umukino ikipe ye yatsinzwemo na Rayon Sports
Mvuyekure yavuye ku kibuga atwawe mu mugongo kubera imvune yagize

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Video: Mazimpaka Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .