Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku Kimironko, cyitabiriwe n’abakinnyi 25 mu byiciro bitandukanye birimo abana b’imyaka itandatu, aba 12, 13, 18 n’abakuze, gikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi.
Bimwe mu byibanzweho mu gukorera iyi mikandara harimo kwiyerekana, igice cy’imigeri n’icya tekinike z’amaboko, aho abakinnyi bagaragaza ko bafashe ibyo bigishijwe.
Mu bakinnyi 25 bakoze ikizamini, abatsinze ni 23 barimo abakoreye umukandara w’umweru, uw’umweru n’umuhondo, uw’umuhondo, uw’umuhondo n’ubururu, uw’ubururu, uw’ubururu n’umutuku, utukura ndetse n’indi itukura yo ku rwego rwa mbere (I) n’urwa kabiri (II).
Yetamasso Xavier na Yetamasso Samuel batsindiye imikandara y’umutuku yo mu rwego rubemerera gukora ikizamini cy’umukandara w’umukara wo ku rwego rwa mbere.
Umuyobozi wa Special One Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude, usanzwe ufite umukandara w’umukara ’dan’ gatatu, yavuze ko nubwo bitabakundiye gukora ibyiciro byose bateganyaga muri uyu mwaka kubera COVID-19, ariko igikorwa bateguye ku wa Gatandatu cyasoje amahoro.
Ati “Ni igikorwa cyagenze neza, twagikoze twubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Ubusanzwe twagikoraga gatatu mu mwaka, ariko iyi nshuro byarasubitswe kubera iki cyorezo. Nubwo tutatumiye ababyeyi n’abandi banyamuryango, ariko hari umubyeyi umwe wari uhagarariye abandi anadufasha gushimira abatsinze.”
Yakomeje avuga ko abataritabiriye iki gikorwa cyo kuzamurwa mu ntera y’imikandara, hari amahirwe ko bazakora muri Gashyantare umwaka utaha bitewe n’amabwiriza azaba agezweho ajyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19.
Special One Taekwondo Club kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu mu Rwanda, yashinzwe mu 2011 ndetse ifite abanyamuryango 520 mu mashami arimo irya Muhanga, Ndera, Kinyinya na Kacyiru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!