00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 23 b’Ikipe ya Special Line Up batsindiye imikandara mishya muri Taekwondo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 December 2020 saa 07:53
Yasuwe :

Abakinnyi 23 bigira umukino njyarugamba wa Taekwondo mu Ikipe ya Special Line Up batsindiye kuzamurwa mu ntera y’imikandara mu byiciro bitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku Kimironko, cyitabiriwe n’abakinnyi 25 mu byiciro bitandukanye birimo abana b’imyaka itandatu, aba 12, 13, 18 n’abakuze, gikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi.

Bimwe mu byibanzweho mu gukorera iyi mikandara harimo kwiyerekana, igice cy’imigeri n’icya tekinike z’amaboko, aho abakinnyi bagaragaza ko bafashe ibyo bigishijwe.

Mu bakinnyi 25 bakoze ikizamini, abatsinze ni 23 barimo abakoreye umukandara w’umweru, uw’umweru n’umuhondo, uw’umuhondo, uw’umuhondo n’ubururu, uw’ubururu, uw’ubururu n’umutuku, utukura ndetse n’indi itukura yo ku rwego rwa mbere (I) n’urwa kabiri (II).

Yetamasso Xavier na Yetamasso Samuel batsindiye imikandara y’umutuku yo mu rwego rubemerera gukora ikizamini cy’umukandara w’umukara wo ku rwego rwa mbere.

Umuyobozi wa Special One Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude, usanzwe ufite umukandara w’umukara ’dan’ gatatu, yavuze ko nubwo bitabakundiye gukora ibyiciro byose bateganyaga muri uyu mwaka kubera COVID-19, ariko igikorwa bateguye ku wa Gatandatu cyasoje amahoro.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza, twagikoze twubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Ubusanzwe twagikoraga gatatu mu mwaka, ariko iyi nshuro byarasubitswe kubera iki cyorezo. Nubwo tutatumiye ababyeyi n’abandi banyamuryango, ariko hari umubyeyi umwe wari uhagarariye abandi anadufasha gushimira abatsinze.”

Yakomeje avuga ko abataritabiriye iki gikorwa cyo kuzamurwa mu ntera y’imikandara, hari amahirwe ko bazakora muri Gashyantare umwaka utaha bitewe n’amabwiriza azaba agezweho ajyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Special One Taekwondo Club kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu mu Rwanda, yashinzwe mu 2011 ndetse ifite abanyamuryango 520 mu mashami arimo irya Muhanga, Ndera, Kinyinya na Kacyiru.

Abakinnyi 25 bo muri Special Line Up Taekwondo Club bakora ikizamini cyo kuzamurwa mu ntera
Abanyeshuri berekana ko bafashe ibyo bigishijwe
Abatsindiye imikandara bahawe impamyabushobozi
Buri wese yambitswe umukandara yatsindiye
Mu banyeshuri 25 bakoze, hatsinze 23
Special Line Up Taekwondo Club iri mu makipe akomeye muri uyu mukino mu Rwanda
Yetamasso Xavier ari mu batsindiye imikandara yo ku rwego rwo hejuru ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .