Aya mahugurwa ari kubera kuri Stade Amahoro guhera ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ari gutangwa n’impuguke ebyiri; Ntaconayigize Vianney ufite umukandara w’umukara dan ya mbere ndetse na Rugambwa Alain ufite umukandara w’umukara dan ya kabiri.
Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo mu itangizwa ry’aya mahugurwa, yabwiye abagore bayitabiriye ko bashoboye ndetse bagomba kuzakoresha neza ubumenyi bazayakuramo mu gufasha bagenzi babo.
Ati “Abagore murashoboye, byagaragaye no mu bindi byiciro mu gihugu, no muri siporo nibyo bikenewe kandi bizagerwaho.”
Yakomeje agira ati “Aya ni amahugurwa agamije kubafasha kugira ngo namwe muzafashe abandi muri uyu mukino wa Judo. Turagira ngo uyu mukino uzamuke, ugire abagore benshi bawukora, bazangane n’abagabo. Ubu na Minisiteri ya Siporo iri guha imbaraga abagore muri siporo nubwo bikigoranye, ariko bizakunda.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Judo, Rugambwa Alain, uri no mu bari gutanga amahugurwa, yavuze ko ufite aho uhuriye no gutegana bisanzwe mu muco Nyarwanda.
Yavuze ko kandi ubwitabire bwawo ku bagore bukiri hasi, ariko bishimishije kubona harabawitabira kandi ukiri mushya.
Ati “Turebye ubwitabire bw’abagore buracyari hasi cyane, ariko twabashimira cyane kuko ni umukino mushya batazi ugerarenyije n’indi mikino njyarugamba, ariko ugereranyije n’uko bawiga n’uburyo bawitabira, ejo hazaza ni heza.”
Uwayo Clarisse uri mu bari guhugurwa, yavuze ko ari umukino mwiza ubafasha kwirwanaho nk’abagore basanzwe bazwiho kugira intege nkeya.
Ati “Ni umukino wo kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa, ndumva nta kibazo kuvuga ko nsanzwe ndi umukobwa kuko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kuwukina.”
“Gukina uyu mukino ntibyatuma utakaza ubusugi kuko hari benshi batubanjirije kandi hari n’ababutakaza batakinnye uyu mukino. Ntabwo ari ko bimeze, uyu mukino utwigisha kugira ikinyabupfura no kumenya gukoresha neza imbaraga zacu, ntaho bihuriye no guta umuco.”
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, ari mu byiciro bibiri birimo guhugurwa ku rwego rw’igihugu no kugirana ibiganiro n’abashinzwe siporo muri CONFEJES hagati ya tariki ya 28 n’iya Mata 2021.
Abasifuzikazi batanu bayitabiriye ni Uwayo Clarisse, Mukashema Eline, Mugorewase Elysée Fabrice, Gikundiro Françoise na Ingabire Gemma.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!