Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022 muri L’Espace hakinwe umukino w’abatarengeje ibiro 75 (Middle Weight). Ni irushanwa byitezwe ko rizaba mpuzamahanga mu minsi iri imbere.
Ku gace ka kane nibwo Bigirabagabo Moussa yemeye ikosa ava mu mukino akubiswe iyitwa (Technical knockout), bihita biha amahirwe Alonga kwegukana iri rushanwa.
Bigirabagabo Moussa yavuze ko yatsinzwe kubera gukomeza kugira intege nke muri we nk’uko na we yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Mu byo nazize harimo no kugira imyitozo mike. Nageze aho imbaraga ziranshirana mbura umwuka na muke, mpitamo kubwira umusifuzi ngo ahagarike umukino.”
Alonga wegukanye iri rushanwa we avuga ko amarushanwa ari meza ariko bigoye ko bazitabira imikino mpuzamahanga.
Yagize ati “Kurwana n’abo hanze byatugora kuko nta marushanwa dukunda kubona. Ariko ndahamya neza ko nibikomeza gutya, tuzagera no kure.”
Biteganyijwe ko Vertex Supreme Tournament izajya iba byibuze buri mezi abiri, nk’uko bitangazwa n’Umwe mu baritegura Emmanuel Nkurunziza uzwi nka Sacha.
Yagize ati “Ntabwo aka kanya nakwizeza igihe tuzajya dukinira. Impamvu zituma tutagera kuri ibyo harimo no gushaka abaterankunga badufasha kwishyura ibintu bitandukanye. Ariko ubushobozi bwacu bugarukira mu kuyategura buri kwezi kumwe cyangwa abiri.”
Yongeyeho ko mu ntego bafite harimo no kongerera abatoza n’abakinnyi amahugurwa, kugira ngo bagere ku byo bifuzaga kugeraho.
Ubu igikurikiyeho ni uko Vertex Supreme Tournament igiye gushakisha umukinnyi uzahangana na Alonga wegukanye iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!