00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Belichick yanze kugororerwa na Trump umudali w’abaharaniye amahoro muri Amerika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 January 2021 saa 10:28
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe ya New England Patriots yo muri Shampiyona na National Football League (NFL), Bill Belichick, yavuze ko atazemera umudali w’abaharaniye amahoro muri Amerika yari guhabwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Kane.

Uyu mudali ni ryo shimwe rikomeye rihabwa umusivili muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba utangwa na Perezida w’igihugu.

Belichick utoza New England Patriots, yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kuri we ubwo yabwirwaga ko azahabwa uyu mudali.

Gusa yavuze ko yahinduye ibitekerezo bye nyuma y’uko abashyigikiye Trump bateye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu cyumweru gishize, bikarangira abantu batanu bahasize ubuzima.

Uyu mutoza w’umunyabigwi yagize ati “Nyuma y’ibyabaye, amahano yabaye mu cyumweru gishize, nafashe icyemezo cyo kutazafata igihembo.”

Bill Belichick umaze kwegukana ibikombe bya Super Bowl bitandatu kuva mu 2000, afatwa nk’umutoza ufite ibigwi bitagereranywa mu mateka na NFL.

Kuva abaye Perezida wa Amerika mu 2017, Donald Trump amaze gutanga ishimwe ku bakinnyi nka Babe Ruth, Roger Staubach, Alan Page na Tiger Woods warihawe mu 2019.

Bill Bellichick (ibumoso) ubwo New England Patriots yasuraga Donald Trump muri White House tariki ya 19 Mata 2017 nyuma yo kwegukana Super Bowl

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .