00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla Games yashyizeho inyongera ku batega ku mikino bakoresheje telefoni

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 February 2021 saa 08:31
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] ku mikino na Casino ‘Gorilla Games’ cyashyizeho inyongera ya 500 Frw ku batega ku mikino bakoresheje telefoni mu buryo bwa USSD, banyuze kuri *878#.

Muri ibi bihe bya COVID-19, ubuzima bwa benshi mu ngeri zitandukanye bwakozweho n’iki cyorezo cyibasiye Isi, benshi imirimo bakoraga irahagarara.

Sosiyete zitanga serivisi z’ikoranabuhanga zikomeje gushaka uburyo zagira uruhare runini mu gufasha abantu kongera kugira ubuzima bwiza.

Gorilla Games nk’ikigo kiyoboye ibindi mu bijyanye no gutega ku mikino, kiri mu byafashe iya mbere muri uwo mujyo, gishyiraho uburyo bushya, aho kuri ubu gitanga inyongera ku bakoresha telefoni zisanzwe batega banyuze ku gukoresha *878#, akaba ari ubwa mbere bibayeho mu Rwanda.

Iyi nyongera ubundi yajyaga ihabwa abakoresha telefoni zigezweho n’abakoresha urubuga rwa internet, ntizagera ku bakoresha telefoni zisanzwe, ariko Gorilla Games yamaze gukuraho izo mbogamizi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Ubu buryo bwashyizweho bworohera buri wese kubukoresha nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya Gorilla Games, Yvette Ndabaga Shumbusho.

Yagize ati “Ni bwo buryo bwa mbere bumeze gutya bubayeho mu Rwanda ndetse twabukoze kuko dushaka ko umuryango wacu ushobora kubona amahirwe kuri serivisi zose twashyizeho hatagendewe kuri telefoni cyangwa uburyo bakoresha batega. Aya ni amahirwe kuri buri wese kugira ngo atsindire amafaranga menshi muri Gorilla Games ndetse ni byo dusobanura iyo tuvuga ngo uwo ari we wese yatsinda ari kumwe natwe.”

Muri iki gihe umwaka w’imikino ugeze aho amarushanwa akomeye, aho hategerejwe UEFA Champions League, ni wo mwanya wo kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Mu kudabagiza abatega kuri Gorilla Games, iki kigo gitanga inyongera ya 500 Frw kuri buri wese uteze hatitawe ku ngano y’amafaranga yateze.

Abatega bashishikarizwa gukurikira Gorilla Gmes ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye ibishya bagezwaho n’iki kigo.

Gorilla Games yashinzwe na Cheza Rwanda Games Limited mu 2019, iboneka ku rubuga rwa internet kuri https://www.playgorillagames.com/, no kuri telefoni unyuze kuri *878#. Gutega ku mikino na casino bikorwa n’abari hejuru y’imyaka 18 gusa.

Gorilla Games yashyizeho inyongera ku batega ku mikino bakoresheje telefoni mu buryo bwa USSD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .