00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guteza imbere imikino gakondo bizatwara miliyari 2,5 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 March 2021 saa 02:45
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yagennye ko bitarenze mu 2022, guteza imbere imikino gakondo mu Rwanda bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 2,5 Frw.

Guteza imbere no gushyigikira imikino gakondo ni kimwe mu bizibandwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya siporo ivuguruye izatwara hafi miliyari 60 Frw kugeza mu 2025.

Nk’uko bigaragara mu igenabikorwa ryateguwe na Minisiteri ya Siporo, gahunda y’imikino gakondo izakorwa mu mwaka wa 2022, izatwara miliyari 2,5 Frw.

Uru rwego rushinzwe siporo mu Rwanda ruherutse gutangaza ko rufite gahunda yo guteza imbere imikino gakondo no gusaba Abanyarwanda ko bayitabira guhera mu mashuri, hagashyirwaho amabwiriza agenga buri mukino.

Muri Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagize ati “Imikino gakondo hari gahunda yo kuyiteza imbere no gukomeza gusaba ko bayitabira. Muzi ko imikino gakondo myinshi ihera mu bana batoya, ihera mu mashuri, ntanze urugero: umukino w’agati, umukino wo kwiruka n’igisoro.”

Yakomeje agira ati “Icyakozwe kugeza ubu ni uko noneho habanje kwigwa amabwiriza agenga iyo mikino, kugira ngo hasohoke amabwiriza agenga buri mukino kuko usanga nk’abantu bakuru bazi gukina igisoro, ariko wowe nushaka kubyiga ntuzabona aho ubyigira, bizasaba gutegereza kubona ubizi ngo abikwigishe.”

Minisitiri Munyangaju yahishuye ko hari gukorwa amabwiriza ajyanye n’uko buri mukino gakondo ukinwa kugira ngo bizorohe kuwumenyekanisha.

Ati “Kugira ngo abantu bose babigereho, twifuje ubufatanye na bo [abashobora kubidufashamo] kandi byarakozwe, amabwiriza ya buri mukino azasohoka vuba.”

Muri Nyakanga 2018, Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ifatanyije n’Inteko Izirikana bamuritse igitabo “Imikino n’Intwaro Gakondo” mu rwego rwo gusigasira Umuco Nyarwanda binajyanye no guteza imbere Indangagaciro Olempike.

Imwe yagarutsweho muri iki gitabo irimo Akamarimari, Gatebegatoke, Gucamata, Gucyura umuhigo, Guhamiriza, Guheka mapyisi, Gutanga ubute, Gutera injuguto, Gutera uruziga, Kubuguza, Kurasa intego n’iyindi.

Biteganyijwe ko stade yakira abantu 10 izubakwa mu Karere ka Nyanza izaba ifite n’ikibuga cy’imikino gakondo bigendanye n’uko aka karere gafite icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Mu byo politiki ya siporo ivuguruye izibandaho harimo no guteza imbere imikino gakondo /Ifoto: CNOSR
Minisiteri ya Siporo yateganyije ko guteza imbere imikino gakondo bizatwara miliyari 2,5 Frw /Ifoto: CNOSR
Kumasha ni umwe mu mikino gakondo yakorwaga n'Abanyarwanda /Ifoto: CNOSR
Inteko Izirikana yamuritse igitabo kivuga ku mikino gakondo muri Nyakanga 2018 /Ifoto: Imvaho Nshya
Igitabo "Imikino n'Intwaro Gakondo" cyanditswe n'Inteko Izirikana cyamuritswe mu 2018 /Ifoto: Impamba
Muri Nzeri, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari gukorwa amabwiriza agenga buri mukino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .