Iri rushanwa rya “Duathlon International de Bangui” ryabaye ku Cyumweru muri Centrafrique, ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi bane.
Abakinnyi baryitabiriye birukanse ibilometero 10 ku maguru n’ibilometero 32 ku igare, bagasoza biruka ibindi bilometero bitatu.
Mu bakobwa, Mutimukeye Sayidat yegukanye umudali wa Zahabu abaye uwa mbere, aho yakoresheje isaha imwe n’iminota 58.
Mu bahungu, Niyireba Innocent yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 46, akurikirwa na Gashayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe n’iminota 48.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yabwiye IGIHE ko bishimiye umusaruro abakinnyi babonye muri iri rushanwa kandi bitanga icyizere cyo kuzitwara neza no mu minsi iri imbere bakabona umwanya mwiza ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Nka federasiyo twishimiye iyi ntsinzi yatweretse ko dushobora gukora byinshi mu karere ndetse no muri Afurika kuko twabonye ko abakinnyi bacu bashoboye.”
Yakomeje agira ati “Byatweretse ko dushyize muri gahunda ibyo twifuza kuri aba bakinnyi twagera ku ntsinzi nyinshi, tukajya no ku mwanya mwiza ku rwego mpuzamahanga.”
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga rya Duathlon ni Centrafrique yariteguye, Tchad, Cameroun, Bénin na Congo Brazzaville.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!