Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) ku wa Mbere, rivuga ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 itazabera igihe yari iteganyirijwe.
Rigira riti “Hashingiwe ku mitere y’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, tubabajwe no kumenyesha umuryango w’abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka n’abandi bose ko isiganwa rya kabiri rya Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino mu 2021, ryari riteganyijwe hagati ya tariki ya 18 n’iya 21 Werurwe 2021 ryimuriwe ku yandi matariki.”
“Dukomeje gukorana n’abafatanyabikorwa bacu n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka (FIA) mu gusuzuma uko bihagaze no kureba itariki nshya izatangazwa mu gihe cya vuba.”
Isiganwa ry’uyu mwaka risubitswe mu gihe irya 2020 ryari riteganyijwe hagati ya tariki ya 15 na 17 Gicurasi 2020, ritabaye kubera COVID-19.
Bitandukanye no mu myaka iheruka, aho Rwanda Mountain Gorilla Rally ariyo yabaga nyuma ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, mu 2020 ryari kuba ari siganwa rya gatatu kuri iyo ngengabihe mu gihe mu 2021 ari irya kabiri.
Rwanda Mountain Gorilla Rally iheruka kuba mu 2019 yegukanywe na Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari muri Subaru Impreza N11, bandika amateka yo kuba Abanyarwanda ba mbere begukanye iri siganwa ry’imodoka ryabaga ku nshuro ya 16.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!