00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangira rya Shampiyona ya Handball mu Rwanda ryimuriwe muri Gicurasi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 March 2021 saa 02:44
Yasuwe :

Inama tekinike y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) yabaye ku wa 21 Werurwe, yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Mu mpera z’ukwezi gushize, FERWAHAND yari yatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ishobora gutangira ku wa 24 Werurwe 2021 ariko ikitabirwa n’amakipe atarimo ay’ibigo by’amashuri.

Gusa, kuba imyitozo n’amarushanwa bitarakomorewe ku matariki amashyirahamwe y’imikino yatekerezaga, byatumye amenshi muri yo atangira kwigiza inyuma igihe yari yihaye.

Ku wa 18 Werurwe ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino itandukanye zemerewe gusubukura, ariko bigasabirwa uruhushya.

Inama tekinike y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) yabaye ku wa 21 Werurwe, yemeje ko “Shampiyona izasubukurwa tariki ya 1 Gicurasi, igasozwa ku ya 4 Nyakanga 2021.”

Hemejwe ko amakipe yose azitabira isubukurwa rya shampiyona azakurikiza ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19 ndetse azaba yagaragaje ko yujuje ibisabwa, yemerewe gutangira imyitozo tariki ya 29 Werurwe 2021.

FERWAHAND yemeje ko kugira ingo umukino utangire ari uko ikipe izaba ifite byibuze abakinnyi barindwi mu gihe buri kipe izajya ikina imikino ibiri ku munsi.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2020, Shampiyona ya Handball mu Rwanda yahagaze igeze ku munsi wa gatatu ndetse birangira isheshwe kubera COVID-19.

Police HC yatwaye Shampiyona ya 2019 mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .