Mu mpera z’ukwezi gushize, FERWAHAND yari yatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ishobora gutangira ku wa 24 Werurwe 2021 ariko ikitabirwa n’amakipe atarimo ay’ibigo by’amashuri.
Gusa, kuba imyitozo n’amarushanwa bitarakomorewe ku matariki amashyirahamwe y’imikino yatekerezaga, byatumye amenshi muri yo atangira kwigiza inyuma igihe yari yihaye.
Ku wa 18 Werurwe ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino itandukanye zemerewe gusubukura, ariko bigasabirwa uruhushya.
Inama tekinike y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) yabaye ku wa 21 Werurwe, yemeje ko “Shampiyona izasubukurwa tariki ya 1 Gicurasi, igasozwa ku ya 4 Nyakanga 2021.”
Hemejwe ko amakipe yose azitabira isubukurwa rya shampiyona azakurikiza ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19 ndetse azaba yagaragaje ko yujuje ibisabwa, yemerewe gutangira imyitozo tariki ya 29 Werurwe 2021.
FERWAHAND yemeje ko kugira ingo umukino utangire ari uko ikipe izaba ifite byibuze abakinnyi barindwi mu gihe buri kipe izajya ikina imikino ibiri ku munsi.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2020, Shampiyona ya Handball mu Rwanda yahagaze igeze ku munsi wa gatatu ndetse birangira isheshwe kubera COVID-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!