00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona ya Handball izatangira ikinwa n’amakipe atarimo ay’ibigo by’amashuri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 March 2021 saa 10:02
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) ryemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore izatangira ku wa 24 Werurwe 2021 ariko ikitabirwa n’amakipe atarimo ay’ibigo by’amashuri.

Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Komite Nyobozi ya FERWAHAND yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yayobowe na perezida w’iri Shyirahamwe, Utabarutse Théogène, yemeje ingengabihe y’ibikorwa nyuma yo kuyiganiraho.

Hifujwe ko shampiyona izasubukurwa ku wa 24 Werurwe 2021 nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo, hagatumirwa amakipe adashingiye ku mashuri mu nama tekinike hategurwa isubukurwa rya Shampiyona.

Umunyamabanga uhoraho wa FERWAHAND, Niyokwizerwa Joel, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gukoresha ubu buryo ari uko amakipe y’amashuri ashobora kudahita atangira imyitozo, ariko niyemererwa shampiyona itararangira, na yo azashyirwa mu irushanwa.

Ati “Tuzatangira ari amakipe ane adafite aho ahuriye n’amashuri, bakina buri imwe ihura n’iyindi. Amashuri niyemererwa gukora imyitozo no gukina tutarasoza, na yo azahura hagati yayo, abiri ya mbere azahure n’abiri ya mbere muri ya makipe asanzwe.”

Icyiciro cya mbere kirimo ibigo by’amashuri nka ADEGI Gituza, ES Kabarondo, UR Rukara, GS Munyove na ES Kigoma. Amakipe ane azatangirana na shampiyona ni APR HBC, Police HBC, Nyakabanda HBC na Gicumbi HBT.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2020, Shampiyona ya Handball mu Rwanda yahagaze igeze ku munsi wa gatatu ndetse birangira isheshwe kubera COVID-19.

Mu bindi byemejwe n’inama ya Komite Nyobozi ya FERWAHAND harimo gukorana n’ishyirahamwe ry’abahoze bakina Handball ‘Masters’ mu gutegura ibikorwa by’iri shyirahamwe no gushyira Gorillas Handball Academy mu bigo byo kwitabwaho.

Uretse shampiyona, iri Shyirahamwe ryateganyije ko irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 27 (GMT) rizaba hagati ya tariki ya 30 Gicurasi n’iya 6 Kamena naho Rwanda Cup ikazakinwa hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza.

Kimwe n’indi mikino ihuza abantu benshi kandi bakoranaho, Handball ntiri mu cyiciro cya mbere cya siporo ziheruka gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo ngo zitangire imyitozo.

Ingamba rusange zerekeye gukumira COVID-19 ziheruka gutangazwa, zizakurikizwa kugeza ku wa 15 Werurwe 2021.

Police HC na APR HC ni amakipe abiri ari muri ane azatangirana na Shampiyona ya 2021 mu bagabo
Amakipe y'amashuri ashobora gukina cyangwa ntiyitabire shampiyona muri uyu mwaka w'imikino
Police HC yatwaye Shampiyona ya 2019 mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .