Ibihugu bitatu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia na Liberia ni byo byemejwe, kongeraho Malta ku mugabane w’u Burayi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Wheelchair Basketball (IWBF), Ulf Mehrens, yavuze ko bazakorana n’ibi bihugu bakiriye hagamijwe guteza imbere umukino ndetse no gushyigikira abafite ubumuga.
Ati “Buri gihe ni ibyishimo kongeramo abanyamuryango bashya mu muryango wa IWBF, ariko muri ibi bihe birasa n’ibigoranye. By’umwihariko ni umwanya wo gushyigikira no gutera imbaga agace ka Afurika, ahantu turi kwibanda cyane, kandi bigaragaza ko kari gukora cyane. “
“Turabaha ikaze mu muryango kandi twiteguye gukorana na bo, atari uguteza imbere umukino gusa ahubwo no gutuma abafite ubumuga bibona nk’abandi.”
Aba banyamuryango bashya bemejwe na Komite Nyobozi ya IWBF, batumye igiteranyo cya bose kigera kuri 95 ku Isi ni ukuvuga muri Afurika, Amerika, Oceania n’Uburayi.
Ibindi bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika bigize IWBF Africa Zone ni Algeria, Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Misiri, Kenya, Maroc, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo na Uganda.
Wheelchair Basketball ni umukino wa Basketball ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare. Watangiye gukinwa mu Rwanda tariki ya 31 Gicurasi 2018 na ho Ishyirahamwe ryawo rishingwa ku mugaragaro tariki ya 3 Gashyantare 2020.
Shampiyona ya WheelChair Basketball ubu ikinwa n’amakipe atatu y’abagabo ari yo: Musanze, Gasabo na Bugesera mu gihe iy’abagore ikinwa na Gasabo na Kicukiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!