00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu byemejwe nk’ibinyamuryango by’Ishyirahamwe rya Basketball y’Abafite ubumuga ku Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 January 2021 saa 10:19
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine byemejwe nk’ibinyamuryango bishya by’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball) ku wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021.

Ibihugu bitatu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia na Liberia ni byo byemejwe, kongeraho Malta ku mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Wheelchair Basketball (IWBF), Ulf Mehrens, yavuze ko bazakorana n’ibi bihugu bakiriye hagamijwe guteza imbere umukino ndetse no gushyigikira abafite ubumuga.

Ati “Buri gihe ni ibyishimo kongeramo abanyamuryango bashya mu muryango wa IWBF, ariko muri ibi bihe birasa n’ibigoranye. By’umwihariko ni umwanya wo gushyigikira no gutera imbaga agace ka Afurika, ahantu turi kwibanda cyane, kandi bigaragaza ko kari gukora cyane. “

“Turabaha ikaze mu muryango kandi twiteguye gukorana na bo, atari uguteza imbere umukino gusa ahubwo no gutuma abafite ubumuga bibona nk’abandi.”

Aba banyamuryango bashya bemejwe na Komite Nyobozi ya IWBF, batumye igiteranyo cya bose kigera kuri 95 ku Isi ni ukuvuga muri Afurika, Amerika, Oceania n’Uburayi.

Ibindi bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika bigize IWBF Africa Zone ni Algeria, Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Misiri, Kenya, Maroc, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo na Uganda.

Wheelchair Basketball ni umukino wa Basketball ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare. Watangiye gukinwa mu Rwanda tariki ya 31 Gicurasi 2018 na ho Ishyirahamwe ryawo rishingwa ku mugaragaro tariki ya 3 Gashyantare 2020.

Shampiyona ya WheelChair Basketball ubu ikinwa n’amakipe atatu y’abagabo ari yo: Musanze, Gasabo na Bugesera mu gihe iy’abagore ikinwa na Gasabo na Kicukiro.

U Rwanda ruri mu bihugu bine byemejwe nk'ibinyamuryango bashya b'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Wheelchair Basketball ku Isi
Umukino wa Wheelchair Basketball watangiye gukinwa mu Rwanda muri Gashyantare 2018
Mukangoga Marie Louise ni we uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Wheelchair Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .