00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamidelikazi yashyiriweho akayabo ngo afate amashusho ya Novak Djokovic baryamanye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 March 2021 saa 02:37
Yasuwe :

Umunyamidelikazi w’Umunya-Serbia, Natalija Šćekić, yahishuye ko hari umuntu wamusabye kugusha mu mutego nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novok Djokovic, agamije kumusenyera.

Šćekić yatangarije ikinyamakuru Svet&Scandal ko hari umugabo washatse kumwishyura ibihumbi 60€ kugira ngo areshye Djokovic, azamufate amashusho baryamanye.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko uwo mugambi wacuriwe mu Bwongereza, ari naho umunyamidelikazi Natalija Šćekić yahuriye n’uwo muntu.

Natalija Šćekić yagize ati “Ni byo hari umuntu wampamagaye. Nsanzwe muzi mu mujyi [wa Londres], ariko nari nzi ko ari umuntu wiyubashye.”

“Nari nsanzwe nkorana nabo kandi ari abantu beza. Ubwo yansabaga ko twahura, natekereje ko ari ibintu bifite akamaro by’ubucuruzi. Gusa, uko ikiganiro cyakomezaga, nabonye ko ntaho byakagombye guhurira n’ubuzima bwanjye.”

Uyu munyamidelikazi ngo yananiwe kwizera ibyo yasabwaga ndetse ngo yumvaga ubusabe yahabwaga ari ukuryoshya ibiganiro.

Ati “Naketse hazaba hari camera ihishe ubwo yansabaga kugusha Novak mu mutego, nkamufata amashusho, gusa sinabitindaho kuko numvaga azabikora.”

Yakomeje agira ati “Yambwiye ko nshobora kubona hafi ibihumbi 60€ nimbikora, akanantembereza aho nshaka hose. Narasetse, niteze ko avuga ko byari ugutebya, ariko yari akomeje. Numvise atampaye agaciro.”

Natalija Šćekić yavuze ko nubwo yananiwe kwakira ibyo yabwiwe, atigeze azuyaza mu kwanga ubusabe yahawe kugira ngo atangiza izina rya Djokovic.

Ati “Muri uwo mwanya, natekereje kumukubita, kumusukaho amazi, ariko ndihangana kuko twari ku karubanda.”

“Negeranyije ibintu byanjye ndagenda. Ndizera ko atabonye umukobwa ushaka gukora ibyo bintu kuko ntibikwiye ku muntu nka Novak. Ni ambasaderi wacu mwiza, umugabo w’intangarugero, umugabo w’umuryango. Kumugusha mu mutego ku bw’amafaranga ntibikwiye.”

Tariki ya 8 Werurwe 2021, Novak Djokovic yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire, ibyumweru 311, ari ku mwanya wa mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo.

Ku wa Gatandatu, yatangaje ko atazitabira irushanwa rya Miami Masters ryatangiye kuri uyu wa Mbere.

Umunyamidelikazi Natalija Šćekić yahawe ibihumbi 60€ kugira ngo afate amashusho ya Novak Djokovic baryamanye
Djokovic ni we mukinnyi wamaze igihe kirekire ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y'abagabo
Novak Djokovic yashyingiranywe na Jelena muri Nyakanga 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .