Umunyamerika Marvelous yari umwe mu bakinnyi b’iteramakofe begukanye amarushanwa yo ku rwego rw’Isi ya WBA, WBC, IBF na WBO.
Yigaragaje cyane mu cyiciro cy’abafite ibilo biringaniye kuva mu mwaka wa 1979 kugeza ubwo yatsindwaga bitavugwaho rumwe na Sugar Ray Leonard muri Mata 1987.
Umugore we, Kay Hagler, yemeje amakuru y’urupfu rwe kuri iki Cyumweru. Yagize ati “Uyu munsi, ku bw’ibyago umugabo wanjye w’igikundiro yitabye Imana bitunguranye aguye mu rugo muri New Hampshire.”
Hagler yarwanye inshuro 67 mu myaka 14 yakinnye nk’umuteramakofe wabigize umwuga, atsinda inshuro 62.
Yatsinze inshuro 52 kuri knockout mu gihe yanganyije ibiri, agatsindwa itatu.
Muri Nzeri 1980, Hagler yarwanye n’Umwongereza Alan Minter muri Stade ya Wembley, yegukana igikombe cya mbere cyo ku rwego rw’Isi, aho yatwaye imikandara ya WBA na WBC.
Umurwano wamugize ikirangirire ni uwo muri Mata 1985 ubwo yarwanaga na Thomas ‘Hit Man’ Hearns mu duce dutatu, umurwano wahawe akabyiniriro ka ‘The War’ bisobanuye intambara.
Hagler yabashije guhagarara ku marushanwa yegukanye inshuro 12 mbere yo gutsindwa na Leonard wari umaze imyaka itatu asezeye. Marvelous yasezeye nyuma y’umwaka umwe.
Abahoze ari abateramakofe barimo Lennox Lewis bagaragaje ko babajwe n’urupfu rwa Marvin Hagler Marvelous.
Abinyujije kuri Twitter, Lennox Lewis yagize ati “Isi ibuze umugabo ukomeye uyu munsi. Biragoye kubyakira kuko ni we nafatiyeho urugero nitoza nyuma yo kubona uburyo yabigenzaga.”
Yakomeje agira ati “Uretse kuba yari umunyabigwi ukiriho, ariko nari ntewe ishema no kumwita inshuti yanjye. Yari ameze neza, afite imbaraga ndetse afite ibitekerezo byubaka mu biganiro twagiranaga ku buryo utatekereza ko ari twabonaga mu rurwaniro.
Mbere y’umurwano wahuje Juan Estrada na Roman Gonzalez mu ijoro ryo ku wa Gatandatu i Dallas, havugijwe inzogera inshuro 10 mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Marvin Hagler Marvelous.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!