00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari umuteramakofe ukomeye Marvelous Marvin Hagler yitabye Imana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 March 2021 saa 02:09
Yasuwe :

Marvelous Marvin Hagler wari umuteramakofe ukomeye mu cyiciro cy’abafite ibilo biringaniye, yitabye Imana kuri iki Cyumweru afite imyaka 66.

Umunyamerika Marvelous yari umwe mu bakinnyi b’iteramakofe begukanye amarushanwa yo ku rwego rw’Isi ya WBA, WBC, IBF na WBO.

Yigaragaje cyane mu cyiciro cy’abafite ibilo biringaniye kuva mu mwaka wa 1979 kugeza ubwo yatsindwaga bitavugwaho rumwe na Sugar Ray Leonard muri Mata 1987.

Umugore we, Kay Hagler, yemeje amakuru y’urupfu rwe kuri iki Cyumweru. Yagize ati “Uyu munsi, ku bw’ibyago umugabo wanjye w’igikundiro yitabye Imana bitunguranye aguye mu rugo muri New Hampshire.”

Hagler yarwanye inshuro 67 mu myaka 14 yakinnye nk’umuteramakofe wabigize umwuga, atsinda inshuro 62.

Yatsinze inshuro 52 kuri knockout mu gihe yanganyije ibiri, agatsindwa itatu.

Muri Nzeri 1980, Hagler yarwanye n’Umwongereza Alan Minter muri Stade ya Wembley, yegukana igikombe cya mbere cyo ku rwego rw’Isi, aho yatwaye imikandara ya WBA na WBC.

Umurwano wamugize ikirangirire ni uwo muri Mata 1985 ubwo yarwanaga na Thomas ‘Hit Man’ Hearns mu duce dutatu, umurwano wahawe akabyiniriro ka ‘The War’ bisobanuye intambara.

Hagler yabashije guhagarara ku marushanwa yegukanye inshuro 12 mbere yo gutsindwa na Leonard wari umaze imyaka itatu asezeye. Marvelous yasezeye nyuma y’umwaka umwe.

Abahoze ari abateramakofe barimo Lennox Lewis bagaragaje ko babajwe n’urupfu rwa Marvin Hagler Marvelous.

Abinyujije kuri Twitter, Lennox Lewis yagize ati “Isi ibuze umugabo ukomeye uyu munsi. Biragoye kubyakira kuko ni we nafatiyeho urugero nitoza nyuma yo kubona uburyo yabigenzaga.”

Yakomeje agira ati “Uretse kuba yari umunyabigwi ukiriho, ariko nari ntewe ishema no kumwita inshuti yanjye. Yari ameze neza, afite imbaraga ndetse afite ibitekerezo byubaka mu biganiro twagiranaga ku buryo utatekereza ko ari twabonaga mu rurwaniro.

Mbere y’umurwano wahuje Juan Estrada na Roman Gonzalez mu ijoro ryo ku wa Gatandatu i Dallas, havugijwe inzogera inshuro 10 mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Marvin Hagler Marvelous.

Uwahoze ari umuteramakofe Marvelous Marvin Hagler yitabye Imana
Marvelous yaguye iwe muri New Hampshire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .