00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba RDC baraye hasi ku kibuga cy’indege muri Ghana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 March 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Abakinnyi bahagarariye amakipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mikino ya All Africa Games iri kubera muri Ghana, babuze uko bacumbika barara rwa ntambi ku kibuga cy’indege.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Werurwe 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abakinnyi ba RDC baryamye ku kibuga cy’indege cya Kotoka International Airport cyo mu mujyi wa Accra.

Umwe mu bakinnyi waganiriye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye cya Hapamedia, yemeje ko aya makuru yo kurara ku isima ariyo kandi bamaze guta umutwe, kandi ko batizeye neza umusaruro bazatanga.

Ati “Aya mafoto ni aya nyayo, urugendo rwacu rwari rukomeye cyane. Twibaza uko tugiye kubana n’iri hungabana mu guhesha ishema igihugu. Reka twizere ko wenda mu marushanwa ataha abayobozi batazongera gukora ayo makosa.:”

Umunyamakuru wigenga muri RDC akanaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru cya Infos Direct, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwa X anenga abayobozi batereranye abakinnyi nk’abatagira aho babarizwa.

Ati “Ni nk’abana b’inzererezi, abakinnyi bacu bagiye kuduhagararira mu mikino ya All Africa Games i Accra baraye ijoro ryose baryamye hasi mu gihe abayobozi bo bari muri hoteli y’inyenyeri eshanu.”

“Nyakubahwa Kabulo [Minisitiri wa Siporo muri RDC] watangiye gukora nabi kuva watangira kuyobora by’agateganyo, none ubu uri kubyica kurushaho.”

Uyu mugabo kandi yakomeje yibutsa Minisitiri François Kabulo Mwana Kabulo ko kuba abakinnyi baragiye nta myiteguro babonye ndetse no kubahitamo bikaba ingorabahizi, byari kurutwa bakayisubika aho kuyitabira bazi neza ko nta mudali bazabona.

All Africa Games 2024 ni imikino iri kuba ku nshuro ya 13, ikaba yaratangiye tariki ya 13 kugeza 23 Werurwe ikazitabirwa n’abakinnyi barenga ibihumbi 4 harimo n’abari guhatanira itike yo kuzakina imikino Olempike izabera mu Bufaransa muri Nyakanga uyu mwaka.

Abakinnyi ba RDC baraye ku kibuga cy'indege nyuma yo kubura aho bacumbika mu mikino ya All Africa Games
Minisiteri ya Siporo yanenzwe ku makosa yo kuraza abakinnyi bahagarariye igihugu ku isima
Abakinnyi ba RDC bari muri All African Games bavuze ko nta musaruro biteguye kubona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .