Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Werurwe 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abakinnyi ba RDC baryamye ku kibuga cy’indege cya Kotoka International Airport cyo mu mujyi wa Accra.
Umwe mu bakinnyi waganiriye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye cya Hapamedia, yemeje ko aya makuru yo kurara ku isima ariyo kandi bamaze guta umutwe, kandi ko batizeye neza umusaruro bazatanga.
Ati “Aya mafoto ni aya nyayo, urugendo rwacu rwari rukomeye cyane. Twibaza uko tugiye kubana n’iri hungabana mu guhesha ishema igihugu. Reka twizere ko wenda mu marushanwa ataha abayobozi batazongera gukora ayo makosa.:”
Umunyamakuru wigenga muri RDC akanaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru cya Infos Direct, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwa X anenga abayobozi batereranye abakinnyi nk’abatagira aho babarizwa.
Ati “Ni nk’abana b’inzererezi, abakinnyi bacu bagiye kuduhagararira mu mikino ya All Africa Games i Accra baraye ijoro ryose baryamye hasi mu gihe abayobozi bo bari muri hoteli y’inyenyeri eshanu.”
“Nyakubahwa Kabulo [Minisitiri wa Siporo muri RDC] watangiye gukora nabi kuva watangira kuyobora by’agateganyo, none ubu uri kubyica kurushaho.”
Uyu mugabo kandi yakomeje yibutsa Minisitiri François Kabulo Mwana Kabulo ko kuba abakinnyi baragiye nta myiteguro babonye ndetse no kubahitamo bikaba ingorabahizi, byari kurutwa bakayisubika aho kuyitabira bazi neza ko nta mudali bazabona.
All Africa Games 2024 ni imikino iri kuba ku nshuro ya 13, ikaba yaratangiye tariki ya 13 kugeza 23 Werurwe ikazitabirwa n’abakinnyi barenga ibihumbi 4 harimo n’abari guhatanira itike yo kuzakina imikino Olempike izabera mu Bufaransa muri Nyakanga uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!