Ni irushanwa ryabaye iminsi ibiri yo kuva ku wa Gatanu, tariki ya 8 na 9 Werurwe 2024, rihuzwa n’umunsi u Rwanda rufatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Abakozi ba Access Bank bagize amahirwe yo kwiga gukina uyu mukino.
Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi buto n’ikoranabuhanga, Prossie Kalisa, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe rwo gushyigikira abagore no kubakangurira gukunda siporo.
Ati “Nka Access Bank kugira ngo twihuze n’abandi bagore. Iyo ubateye inkunga uba uzamuye igihugu. Dufasha umugore mu buryo bw’amafaranga no hanze yayo muri gahunda z’umwihariko zabagenewe. Uwo ni umurongo tugomba kwiha tudasize abagabo, bityo Isi yose ikamenya agaciro ke.”
Iyi Banki y’Ubucuruzi yahurije hamwe abagore barenga 40 barahugurwa kandi hibandwa ku makuru y’ibanze akenerwa mu gutangiza imishinga no kugorora ibitekerezo byabo.
Ni ku nshuro ya kabiri Access Bank yaguriye ibikorwa byayo muri Golf ndetse yifuza gukomeza kuyishyigikira no mu myaka iri imbere nk’uko Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Kelly Sesonga, yabishimangiye.
Ati “Ni irushanwa rifite intego nziza by’umwihariko gushishikariza abagore kwitabira siporo. Kubera iyo mpamvu rero tuzakomeza kurishyigikira kugeza igihe tubonye ko intego zo kuzamura umubare w’abagore bakina Golf zigezweho.”
Umwaka ushize mu kwizihiza umunsi w’Abagore, Access Bank Rwanda PLC ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), hapimwe kanseri y’ibere ku bakozi bayo, abakiliya n’abandi babyifuza bagera kuri 200.
Amafoto: Kwizera Rémy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!