00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank Rwanda PLC yiyemeje gushyigikira abagore bakina Golf

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 March 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc yagize uruhare mu migendekere myiza y’irushanwa rya Golf ‘International Women’s Day Tournament’, yiyemeza gushyiramo imbaraga zose kugira ngo abagore baryisangemo.

Ni irushanwa ryabaye iminsi ibiri yo kuva ku wa Gatanu, tariki ya 8 na 9 Werurwe 2024, rihuzwa n’umunsi u Rwanda rufatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Abakozi ba Access Bank bagize amahirwe yo kwiga gukina uyu mukino.

Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi buto n’ikoranabuhanga, Prossie Kalisa, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe rwo gushyigikira abagore no kubakangurira gukunda siporo.

Ati “Nka Access Bank kugira ngo twihuze n’abandi bagore. Iyo ubateye inkunga uba uzamuye igihugu. Dufasha umugore mu buryo bw’amafaranga no hanze yayo muri gahunda z’umwihariko zabagenewe. Uwo ni umurongo tugomba kwiha tudasize abagabo, bityo Isi yose ikamenya agaciro ke.”

Iyi Banki y’Ubucuruzi yahurije hamwe abagore barenga 40 barahugurwa kandi hibandwa ku makuru y’ibanze akenerwa mu gutangiza imishinga no kugorora ibitekerezo byabo.

Ni ku nshuro ya kabiri Access Bank yaguriye ibikorwa byayo muri Golf ndetse yifuza gukomeza kuyishyigikira no mu myaka iri imbere nk’uko Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Kelly Sesonga, yabishimangiye.

Ati “Ni irushanwa rifite intego nziza by’umwihariko gushishikariza abagore kwitabira siporo. Kubera iyo mpamvu rero tuzakomeza kurishyigikira kugeza igihe tubonye ko intego zo kuzamura umubare w’abagore bakina Golf zigezweho.”

Umwaka ushize mu kwizihiza umunsi w’Abagore, Access Bank Rwanda PLC ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), hapimwe kanseri y’ibere ku bakozi bayo, abakiliya n’abandi babyifuza bagera kuri 200.

Abakozi ba Access Bank bari babukereye mu birori byo guhemba abahize abandi muri International Women's Day Golf Tournament 2024
Abitwaye neza bahawe ibihembo
Access Bank ishyize imbere gufasha abagore batandukanye kubaho neza binyuze mu gukora siporo
Access Bank izakomeza gutera inkunga Golf kugeza umubare w'abagore bayikina wiyongereye
Access Bank yabaye Umuterankunga Mukuru w'irushanwa rya Golf mu Bagore
Access Bank yahawe ishimwe nk'umuterankunga mukuru w'irushanwa
Buri wese wifuza kumenya gukina Golf yahawe ikaze
Bamwe mu bakozi ba Access Bank bagize umwanya wo kwiga gukina Golf
Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore waranzwe n'ubusabane
Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi buto n’ikoranabuhanga, Prossie Kalisa, yatanze igihembo kuri bamwe mu bakinnyi bitwaye neza

Amafoto: Kwizera Rémy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .