00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashyize amasuka ku ruhande binjira amazi, birangira begukanye imidali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 March 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Bikorimana Claude na Rukundo Jackson bitabiriye umunsi wa mbere wa Shampiyona yo kurushanwa koga mu mazi magari bavuye mu murima, bahita bitwara neza mu gusiganwa metero 800.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2024, ibera kuri Muhazi mu Karere ka Rwamagana ahakiniwe bwa mbere iyo mikino imbere y’ubuyobozi bw’Intara, Akarere ndetse n’ubwa Minisiteri ya Siporo.

Yakinwe mu byiciro bitanu birimo gusiganwa metero 200, 400, 800, 1500, 3000 na 5000. Usibye abahatana ku giti cyabo abandi bari baturutse mu makipe ya Rwamagana Canoe Aquatics and Sports Club, Vision Jeunesse Nouvelle, Les Daulphins, Gisenyi Beach Boys, Rubavu Sporting Club, Rwesero, Cercle Sportif de Karongi na Aqua Wave.

Mu gihe abari gusiganwa metero 400 bari basohotse mu mazi bahamagaye abagomba gukina metero 800, Bikorimana Claude na Rukundo Jackson, aho bari mu murima bahinga bumva mu ndangururamajwi nta wa Rwamagana uvuzwe.

Aba basore bombi b’imyaka 20 bahise bashyira amasuka ku ruhande bamanuka kibuno mpa amaguru babwira uri kwandika “aka kanya byashoboka ko mutwandika tukagahagararira Akarere kacu ko twumvise ntabarimo kandi ari iwacu?”

Habayeho kubanza gutekereza kabiri ku kubohereza mu mazi ndetse magari badasanzwe bakina ariko icyizere bari bafite nticyari gutuma basubizwa inyuma.

Barabanditse ndetse bahabwa amabwiriza nk’abandi binjira amazi. Rukundo Jackson yahise ahakoresha iminota 20 n’iminota 49, Bikorimana Jean Claude wari inyuma ho iminota itandatu aramukurikira. Uwa gatatu yabaye Nsengumuremyi Hakizimana.

Mu kiganiro Rukundo yagiranye na IGIHE, yavuze ko babyutse batazi ko hari n’amarushanwa ariko bagerageza amahirwe no kwiyizera.

Ati “Twe twumvise abantu biyamira turavuga tuti bigenze bite? Noneho mu mazina yasomwe ntabwo harimo aba Rwamagana. Dukurikije uko tujya twoga bisanzwe hano kandi tuhamenyereye, twavuze ngo tugiye byashoboka, birangira tubikoze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ubw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga (RSF) bwahise bwiyemeza kubafasha no kubashakira byose byatuma badashyira hasi impano zabo.

Byari ibyishimo kuko iyo midari yose muri icyo cyiciro yasigaye mu Karere ka Rwamagana ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo avuga ko batanze isomo rikomeye cyane.

Ati “Imikino yagenze neza kandi mwabonye ko impano mu mukino wo koga zihari. Bariya bana batunguranye bagatwara imidali bagiye gukurikiranwa ku buryo bashakirwa amakipe hakiri kare kandi bakitoza kuko hari byinshi bafasha igihugu muri siporo.”

Bikorimana asanzwe yibera mu bikorwa bye by’ubuhinzi bwa avoka ndetse mugenzi we bakora akazi kamwe akongeraho kuba acunga umutekano ahacukurirwa amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha.

Bikorimana Jean Claude na Rukundo Jackson begukanye imidali yo koga bataye amasuka mu murima
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko abana bigaragaje ubushake n'ubwitange bagiye gufashwa
Akarere ka Rwamagana kerekanye ko kabitse impano z'abakinnyi bo koga gakwiye kubyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .