Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2024, ibera kuri Muhazi mu Karere ka Rwamagana ahakiniwe bwa mbere iyo mikino imbere y’ubuyobozi bw’Intara, Akarere ndetse n’ubwa Minisiteri ya Siporo.
Abakinnyi bose bogaga mu buryo bwa ‘Freestyle’ bukoreshwa muri aya mazi azwi nka ‘Open Water’ bahera kuri metero 5000 bikinamo abenshi bo mu Ikipe y’Igihugu.
Ni icyiciro cyegukanywe na Iradukunda Eric wa Cercle Sportif de Karongi wakurikiwe na mugenzi we Dusabe Claude bari gufatanya gukina iki cyiciro ngo bazitabire imikino izabera mu Gabon.
Nyuma y’aba hakurikiyeho abo muri metero 3000 barushijwe na Byiringiro Christian ’Tonton’ wakoresheje iminota 40 n’amasegonda 19 akarusha Bukombe Christian iminota itanu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 15 yabanje kwifuza guhatana n’abarimo mukuru we Iradukunda Eric muri metero 5000 ariko baramwangira kuko amategeko atabyemera.
Nta kabuza bongeye guhurira muri metero 1500 ndetse Byiringiro arabasiga akoresha iminota 29 n’amasegonda 38 arusha mukuru we Iradukunda wamukurikiye iminota ibiri.
Byiringiro yavuze ko yifuza kugera ikirenge mu cya bakuru be ndetse agakora kubarenza. Ati “Nishimye cyane ariko nifuza kuzakomeza gutsinda nkahagararira n’igihugu. Imyitozo yanjye iba kenshi mbere yo kujya kwiga guhera saa Kumi n’ebyiri.”
Iradukunda w’imyaka 21 yahise avuga ko babonye byinshi byo gukora kuko murumuna we amweretse ko hakiri akazi kenshi ndetse mu nta uzongera kumureba namurusha cyane.
Ati “Twishimye ariko bigeze aho tujya kwinjira amazi tukamenya ko aza kudusiga. Ubu imbaraga zose zigiye gushyirwa kuri we, twe ntawuzongera kutureba.”
Nyuma y’iri siganwa ryabaye hazakurikiraho irizabera mu Karere ka Rubavu ahasanzwe habera iyi mikino inshuro nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!