00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAHAND yakiriye amakipe mashya inatangira imyiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 March 2024 saa 06:09
Yasuwe :

Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ryakiriye amakipe abiri mashya ariyo TTC Rubengera na ESC Nyamagabe (Ecole des Sciences de Nyamagabe) ndetse rinagaragaza ko imyiteguro y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda igiye gutangira.

Ibi byatangarijwe mu Nama y’inteko Rusange y’iri Shyirahamwe yari igamije kwiga ku ngingo zirimo kwemeza abanyamuryango bashya, ibijyanye na raporo y’umwaka ushize ndetse n’ibikorwa biteganyijwe.

Mu busanzwe FERWAHAND yari igizwe n’abanyamuryango 30 ariko nyuma yo kongeramo TTC Rubengera na ESC Nyamagabe bagomba kugira amakipe ahereye mu Cyiciro cya Kabiri, babaye 32.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, yerekanye agaciro k’inteko rusange ndetse asaba ko habaho indi yihariye hagati mu mwaka yo gutegura Igikombe cya Afurika cya 2026.

Ati “Ni igikorwa kiduhuza n’abayobozi bacu ari bo banyamuryango dukorera ibyo baba badutumye. Kirabimburira ibindi duteganya gukora mu gihe kiri imbere. Muramutse mubihaye umugisha, muri Kamena 2024 hakorwa Inteko Rusange Idasanzwe, izaba igamije kubamurikira urugendo n’imyiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika.”

Komite nyobozi yeretse abanyamuryango byinshi byagezweho birimo ko mu mwaka ushize Ikipe y’Igihugu y’Abangavu yegukanye Igikombe cy’Akarere ka Gatanu ndetse ikanegukana umwanya wa gatatu muri Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi na yo yitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Croatia ndetse abanyamuryango bakaba bishimiye uwo musaruro banifuza ko ubutaha byarenga kwitabira gusa ahubwo bakanitwara neza.

Ikipe y’Igihugu nkuru yitabiriye Igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri ndetse u Rwanda runahahererwa uburenganzira bwo kuzakira ikizaba ku nshuro ya 27 mu 2026.

Ubuke bw’ibibuga bwagaragajwe nk’imbogamizi ku ntego z’aho urwego rwa Handball mu Rwanda rwifuza kugera bigendanye kandi n’amikoro agonga igenamigambi iri Shyirahamwe riba ryihaye.

Hemejwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Handball mu mwaka utaha igomba gutangira guhera tariki ya 23 na 24 Werurwe 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal, amurikira Inteko Rusange ibikorwa bitandukanye
Perezida wa FERWAHAND yasabye abanyamuryango gushyira imbere ibitekerezo byo kwakira Igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda
Abanyamuryango ba FERWAHAND bishimiye intambwe yatewe mu mwaka ushize w'imikino
Abanyamuryango ba FERWAHAND beretswe ibendera rya CAHB nka gihamya y'uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .