Ni irushanwa ryabaye iminsi ibiri yo kuva ku wa Gatanu, tariki ya 8 na 9 Werurwe 2024, rihuzwa n’umunsi u Rwanda rufatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Abakinnyi barenga 180 barimo n’abagabo ni bo bahatanye muri iri rushanwa ariko uruhare rw’abagore muri ryo bigaragara ko rukiri hasi cyane ko abaryitabiriye ari 21 gusa.
Kapiteni w’Abagore muri Kigali Golf Club, Jenny Linda Kalisa, yavuze ko hari ibikorwa byinshi biteganyijwe kugira ngo abagore bisange muri uwo mukino ku rugero rwo hejuru.
Ati “Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri ariko twifuza ko ryajya riba kenshi kugira ngo abagore bakina Golf bisange mu mukino bityo umubare uzamuke cyane. Iyo urebye usanga abagabo bakituruta cyane akaba ariyo mpamvu tubakangurira kuza tugakina kandi babishobora.”
Irushanwa ryo kwizihiza uyu munsi riri gukinwa mu buryo bwa ‘Shotgun’ aho amakipe ashobora guhera ku mwobo uwo ariwo wose muri 18 igize iki kibuga, bitari ukugira ngo amakipe ajye akurikirana ahereye ku wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Stella Matutina ni we wegukanye iri rushwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu bagore avuga ko abikeshwa kwitinyuka.
Ati “Natangiye gukina Golf mvuye muri Tennis ngira ngo ngerageze ariko nabonye ariwo mukino mwiza, iyo ubashije kuwukina uhozaho urawushobora. Ntabwo ureba abagabo gusa.”
Sezibera Gerard yegukanye igihembo gisumba ibindi mu bagabo mu gihe Jenny Linda na Ankunda Andrew bahembwe nk’abateye umupira muremure kurusha abandi.
Kigali Golf Club iherutse kwakira Irushanwa Mpuzamahanga mu Bagore ‘The East and Central All Africa Challenge Trophy’ ryahurije hamwe abagore baturutse mu bihugu bitandatu muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!