00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abagore bisanga mu mukino wa Golf mu Rwanda witezweho kuzamuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 March 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Kigali Golf Club yasoje irushanwa ryabereye kuri Kigali Golf Resort & Villas ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ‘International Women’s Day Tournament’, irigira imbarutso yo kongera umubare wabo muri uyu mukino.

Ni irushanwa ryabaye iminsi ibiri yo kuva ku wa Gatanu, tariki ya 8 na 9 Werurwe 2024, rihuzwa n’umunsi u Rwanda rufatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Abakinnyi barenga 180 barimo n’abagabo ni bo bahatanye muri iri rushanwa ariko uruhare rw’abagore muri ryo bigaragara ko rukiri hasi cyane ko abaryitabiriye ari 21 gusa.

Kapiteni w’Abagore muri Kigali Golf Club, Jenny Linda Kalisa, yavuze ko hari ibikorwa byinshi biteganyijwe kugira ngo abagore bisange muri uwo mukino ku rugero rwo hejuru.

Ati “Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri ariko twifuza ko ryajya riba kenshi kugira ngo abagore bakina Golf bisange mu mukino bityo umubare uzamuke cyane. Iyo urebye usanga abagabo bakituruta cyane akaba ariyo mpamvu tubakangurira kuza tugakina kandi babishobora.”

Irushanwa ryo kwizihiza uyu munsi riri gukinwa mu buryo bwa ‘Shotgun’ aho amakipe ashobora guhera ku mwobo uwo ariwo wose muri 18 igize iki kibuga, bitari ukugira ngo amakipe ajye akurikirana ahereye ku wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Stella Matutina ni we wegukanye iri rushwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu bagore avuga ko abikeshwa kwitinyuka.

Ati “Natangiye gukina Golf mvuye muri Tennis ngira ngo ngerageze ariko nabonye ariwo mukino mwiza, iyo ubashije kuwukina uhozaho urawushobora. Ntabwo ureba abagabo gusa.”

Sezibera Gerard yegukanye igihembo gisumba ibindi mu bagabo mu gihe Jenny Linda na Ankunda Andrew bahembwe nk’abateye umupira muremure kurusha abandi.

Kigali Golf Club iherutse kwakira Irushanwa Mpuzamahanga mu Bagore ‘The East and Central All Africa Challenge Trophy’ ryahurije hamwe abagore baturutse mu bihugu bitandatu muri Afurika.

Stella Matutina yegukanye irushanwa rya Golf mu bagore ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Abakinnyi barega 180 ni bo bitabiriye irushanwa ry'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Abaterankunga b'irushanwa bari mu bagize uruhare mu migendekere myiza y'irushanwa
Kapiteni w'Abagore muri Kigali Golf Club yakundishije bagenzi be gukina nubwo urugendo rukiri rurerure
Jenny Linda Kalisa yabaye umukinnyi wa mbere wateye umupira ukagera kure kurenza abandi
Ikibuga cya Kigali Golf Resort & Villas kirimo ibyiza nyaburanga bituma benshi bifuza kuhakinira
Stella Matutina yavuze ko guhozaho ari intwaro yo kumenya no gukunda gukina Golf cyane
Abagabo bahawe ikaze mu irushanwa ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Umukino wa Golf worohera buri wese ubashije kuwukina
Abakinnyi bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye
Ababishoboye banyuzagamo bagacinya akadiho
Abakozi ba Access Bank bari mu baterankunga bagize uruhare runini kugira ngo irushanwa rigende neza
Alice Rwigema na Jenny Linda Kalisa ni bamwe mu bamenyereye gukina Golf
Byari ibirori by'akataraboneka ku bagore bakina Golf
Byari ibyishimo abagore bakina n'abize Golf mu mwanya wo gukata umutsima
Imyiteguro yari myiza mbere yo gutanga ibihembo ku Munsi Mukuru Mpuzamahanga w'Abagore muri Golf
Kapiteni w'Abagore muri Kigali Golf Club yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y'irushanwa
Stella Matutina yegukanye irushanwa ry'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Kigali Golf Resort & Villas yakiriye irushanwa kandi rigenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .